Abahanzi bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 cyo kuzahura ibikorwa byabo

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irahamagarira abahanzi, amatsinda y’abantu cyangwa ibigo biteza imbere abahanzi, n’inganda ndangamuco (Cultural and creative industry) muri rusange kwiyandikisha, kugira ngo bahabwe ubufasha bubazahura nyuma y’ingaruka bagizweho na Covid-19.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (Myculture), kwiyandikisha bizarangira tariki 7 Kanama 2020.

Binyuze muri gahunda ya artRwanda-ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ku bufatanye na Imbuto Foundation, batangije ikigega cya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’imwe muri gahunda zinyuranye zo gufasha inganda ndangamuco kuzahuka kuko zazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Iyo gahunda izibanda ku bagize amahuriro arindwi ari yo, ihuriro Nyarwanda rya muzika, irya Sinema, iry’Ubugeni, iry’Ubwanditsi, iry’Ubwiza n’imideri, iry’Imbyino gakondo n’iry’Imyiyereko.

Iyo gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu harimo, Ikigega cya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, kizajya gitera inkunga imishinga y’ubuhanzi y’ibigo cyangwa abahanzi ku giti cyabo ibyara inyungu ndetse ikanafasha guha ubumenyi abandi bahanzi.

Icyiciro cya kabiri ni ugushyirirwaho ahantu rusange n’ibikoresho abahanzi bajya bakoresha ndetse n’amahugurwa bizakoreshwa nta kiguzi.

Icyiciro cya gatatu ni ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kumenya, gukunda no gukoresha ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Abafite imishinga yo muri urwo rwego bayohereza ku rubuga rwa artRwanda-ubuhanzi, bakoresheje ikoranabuhanga (online), nyuma ngo hakazatoranywamo imishinga 30 myiza, buri wose uhabwe miliyoni 10, binyuze muri gahunda ya ArtRwanda-ubuhanzi.

Ubundi ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiye muri 2018, ikaba ari gahunda yo gushaka urubyiruko rufite impano zijyanye n’inganda ndangamuco, harimo kuririmba, kubyina, gufotora no gufata za videwo, ubugeni (Plastic arts), imideri n’ubuvanganzo.

Kuri ubu, ArtRwanda-Ubuhanzi iranyuzwamo iyo gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco, kuko zazahajwe na Covid -19, kuko ubu abahanzi bo mu byiciro bitandukanye bajyaga bamurika ibihangano byabo bikabatunga, ntibakibishobora kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka