Abahanzi barakangurirwa gufata iya mbere mu kwishakira icyabateza imbere
Abahanzi barasabwa kugira uruhare mu gushaka icyabateza imbere Leta nayo ikaza ibunganira aho gutegereza ko ariyo izabibakorera. Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yatangizaga ihuriro rigamije guteza imbere abahanzi n’ibihangano byabo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Philbert Nsengimana yatangaje ko abahanzi badakwiye gupfusha ubusa imbaraga zashyizweho kugira ngo babe bageze aho bageze kuri iki gihe, ahubwo ko bakwiye gutekereza uburyo bashyiraho bwo guhangira urubyiruko imirimo.
Ati: “Abahanzi naba rwiyemezamirimo nimwe mukwiye gufata ibintu mu ntoki kuko abayobozi hari ibyo baba batumva biri tekiniki, icyo bakora ni ukubashyigikira”.
Iri huriro ryiswe “Art Makers” ribaye ku nshuro ya mbere, rizashyirwamo ingufu kugira ngo rigere ku ntego yaryo yo guteza abahanzi imbere, nk’uko Minisitiri yakomeje abitangaza.

Abayobozi bakuru bari mu itangizwa rya Art "Makers".
Yavuze ko hari andi mahuriro menshi yagiye ashingwa ariko ntarambe, asaba abateguye iritangiye gushyiraho ingufu ku buryo rizatanga umusaruro. Ati: “Mwihe igihe ku buryo kizagera hari abo mwateje imbere mu muziki, mu guhanga akazi no mu bindi bice”.
Iri huriro ryashyizweho ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, Workforce Development Authority (WDA) n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abahanzi (RAI).
Bimwe mu bikorwa bizakorerwamo harimo amahugurwa ku gukina no kuyobora amakinamico, gutegura aho bakinira no kwambika abakinnyi n’ibiganiro bigamije guteza ubuhanzi Nyarwanda imbere.
Emmanuel N. hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|