Abahanga bazaganira ku byagezweho mu myaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge
Mu kwitegura isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, impugucye muri politiki, abarimu muri kaminuza n’abandi bafite amateka akomeye, tariki 30/06/2012, bazitabira inama izabera mu nzu y’inteko Nshinga amategeko yiga ku iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange.
Abazitabira ibi biganiro harimo umwalimu muri kaminuza akaba n’umwanditsi ukomeye w’umunyafurika Prof Wole Soyinka wahawe igihembo cya Nobel mu buvangazo mu 1986; Prof. Margee Ensign umuyobozi wa Kaminuza y’Abanyamerika iri muri Nigeriya, uwahoze yungirije umunyamabanga wa Leta y’Amerika ku mugabane w’Afurika, Dr. Jendai Frazer; Minisitiri w’Ubucuruzi muri Kenya, Moses Wetangula hamwe Dr Donald Kaberuka, umuyobozi wa Banki nyafurika.
Izi mpugucye muri politike n’abanditsi bazatanga ibitekerezo byafasha umugabane w’Afurka n’ u Rwanda mu kwiyubaka no kugana aho byifuza cyane ko hazagaragazwa inzira u Rwanda rwanyuzemo nyuma yo kubona ubwigenge no kwibohora.
U Rwanda rwagaragaje impinduka zitandukanye hagendewe ku itegeko nshinga ryashyizweho 2003 kandi u Rwanda ruzigirwaho guteza imbere uburinganire.
Iyi nama y’iminsi ibiri igamije guhurizwamo ibitekerezo bishobora kwifashishwa mu guteza imbere Afurika n’u Rwanda nyuma y’imyaka 50 y’ubwigenge n’imyaka 18 yo kwibohora; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, Prof. Anastase Shyaka.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: imyaka 50 y’ubwigenge ni irihe somo ryakurwamo, kubaka igihugu, iterambere n’ubwisanzure, kureba aho u Rwanda n’Afurika bigana mu gihe kiri imbere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|