Abahagaritswe muri REB n’abirukanywe muri RAB basimbujwe

Nyuma y’aho abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB, bahagaritswe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 11 Mata 2018, REB yahawe abayobozi bashya.

Inama y'Abaminisitiri yahaye RAB na REB abayobozi bashya
Inama y’Abaminisitiri yahaye RAB na REB abayobozi bashya

Aba bayobozi bashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho Nkurikiyinka Janvier yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri REB, akaba asimbuye Mujiji Peter.

Inama y’abaminisitiri kandi yanashyizeho Murungi Joan wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho, akaba asimbuye Dr. Musabe Joyce wahagaritswe.

Yanashyizeho kandi Dr. Sebaganwa Alphonse ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi, akaba asimbuye Tusiime Rwibasira Michael.

Aba bayobozi bashya ba REB bakaba bitezweho kubahiriza inshingano zabo zo guteza imbere uburezi, kuko abo basimbuye bashinjwaga kudindiza gahunda y’iterambere ry’uburezi, ndetse no kudindiza ireme ryabwo.

Bashinjwaga kandi ibijyanye no gukoresha nabi umutungo w’ikigo, ibintu byakunze no kugaragazwa kenshi n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Iyi nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, yanashyizeho abayobozi bashya b’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere y’ubuhinzi, RAB basimbura abaherutse kwirukanwa burundu mu kazi.

Aba bayobozi ni Dr Karangwa Patrick, wagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, akaba aje asimbura Dr Mark Cyubahiro Bagabe wirukanywe burundu.

Muri iki kigo kandi inama y’abaminisitiri yashyizeho Dr Uwituze Solange wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi, ishyiraho Dr Bucagu Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirijwe ushinzwe Ubuhinzi na Mushimiyimana Pauline wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa rusange muri RAB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

OK BARASHOBOYE NDABAZI GUSA BAZIRINDE AKAVUYO KANDI NTA RUSWA DUKENEYE

NTIRENGANYA yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

BARASHOBOYE NDABAZI GUSA AKAVUYO MURI REB NIZEYE KO KARANGIYE

NTIRENGANYA yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

ABAYOBOZI BASHYA BAHAWE IBIGO (REB .NA.RAB)MUZAKORE NKABIKORERA KANDI IMANA IZABAFASHE.TURABISHIMIYE DUTEGEREJE UMUSARURO WANYU

denjiGa(2.G)a yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Tubifulije imilimo myiza.Muzabe inyangamugayo ubuhemu bumaze gukabya.

C.K. yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Tubifulije imilimo myiza.Muzabe inyangamugayo ubuhemu bumaze gukabya.

C.K. yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ndabemera kandi ndabashigikiye bayobozi bacu

Alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka