Abahagaritswe mu kazi bifuza ko abakoresha babo babagoboka

Muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ibigo bimwe byahagaritse abakozi ku mirimo, bikaba bibagoye mu mibereho yabo, nk’abantu babonaga umushahara buri kwezi bakikenura.

Bamwe mu bahagaritse akazi mu buryo butunguranye baravuga ko imibereho itaboroheye
Bamwe mu bahagaritse akazi mu buryo butunguranye baravuga ko imibereho itaboroheye

Abo bakozi bavuga ko imibereho yabo itameze neza kubera ihagarikwa ryabo ryatunguranye, kandi ahenshi n’abakoresha bakaba barabahagaritse batagize ibyo bumvikanaho ku buryo babona ikibarengera muri iki gihe badategereje umushahara w’ukwezi, bakabasaba kureba uko babafasha.

Umwe muri abo bahagaritswe, Maniragaba wakoraga akazi k’ubushoferi muri kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubuzima bugoye kuko atabona n’amafaranga yo kwishyura inzu.

Agira ati “Nabonye baduhagarika mu buryo butunguranye, nta kindi batubwiye ku mibereho yacu muri iki gihe. Nk’umuntu wari umenyereye guhembwa ukwezi kurangiye nkagira ibyo nkemura, ubu birangoye kuko nyir’inzu mbamo we ntabyihanganira, yumva ko ngo naba mfite amafaranga nabitse bityo ngo mwishyure kandi namwishyuraga ari uko nahembwe”.

Ati “Nyir’inzu tubana gutyo kuko atabona aho anshyira muri iki gihe ariko urumva ko ari ikibazo. Aho umuntu yikopeshaga kuri butiki na ho batangiye kurambirwa umuntu kuko imyenda yabaye myinshi, ubu natwe ni ugutegereza ibyo kurya duhabwa na Leta kugira ngo umuryango ubashe kubaho”.

Akomeza avuga ko nk’umuntu umaze igihe kinini akorera icyo kigo, cyagombye kumufasha muri ibi bihe bigoye nubwo atirengagije ko ikigo na cyo kitarimo kwinjiza, kugira ngo azagumane imbaraga, bityo akazi nikongera gutangira azagakorane umurava.

Maniragaba arongera ati “Ikigo nkorera cyagombye kuduha inkunga y’ingoboka kuko kizi neza ko umuntu adasohoka ngo abone n’aho atera ikiraka kubera icyorezo cya Coronavirus. Wenda nubwo bagira amafaranga make batwoherereza mu buryo bw’inguzanyo, umuntu yazasubira ku kazi akazakora yishyura byadufasha”.

Mukamunana na we wakoraga akazi ke ahembwa ku kwezi ubu akaba yarahagaritswe, avuga ko abakoresha bagombye guteganyiriza ibihe by’amage nk’ibyo igihugu kirimo ubu, cyatewe na Coronavirus.

Ati “Ubu natakaje akazi kandi nari menyereye ko ukwezi gushira ngahembwa ngahahira ugukurikiyeho nkagira n’utundi tubazo nkemura none byanyobeye. Abakoresha bagombye gukura isomo kuri Covid-19, bakazajya bagira icyo bateganyiriza abakozi cyihariye cyabagoboka mu bihe bidasanzwe cyangwa habaye icyorezo nk’iki, kuko ubu ntidufite aho twerekeza”.

Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamasendika y’abakozi, COTRAF, Ntakiyimana François, na we yemeranya n’abavuga ko hagombye gushyirwaho ikigega cyihariye ndetse hakagira n’ibyongerwa mu mategeko agenga umurimo.

Ati “Itegeko ry’umurimo ry’u Rwanda ntiryigeze riteganya uko byagenda mu gihe habaye icyorezo, nta wigeze atekereza ko ibi byabaho. Dusanga muri iryo tegeko rero haburamo ingingo ivuga icyo abakozi bahabwa mu gihe habaye guhagarika akazi bitunguranye nk’uko byagenze”.

Ati “U Rwanda rwagombye gushyiraho ishami ryihariye ry’ubwiteganyirize nk’uko hari ishami ry’ubw’izabukuru, wenda na ryo rigashyirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB). Icyo ni cyo cyafasha abashomeri mu gihe habaye ibihe nk’ibi turimo byatewe na Covid-19”.

Abaharanira inyungu z’abakozi kandi bavuga ko igihe nk’iki ari bwo abakoresha bagombye gushyira hamwe n’abakozi bakareba icyakorwa kugira ngo impande zombi zikomeze kubaho nta ruhungabanye, kuko akazi kaba kagomba gukomeza nyuma y’ibihe bya Guma mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakoresha bihutiye guhagarika abakozi babatunguye, natwe ku Ubumwe grande hotel twagiye kumva ngo twahagaritswe amezi 3,kandi kuba bagira ubufasha baha abakozi ntabyo bitayeho

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka