Abahagarariye u Rwanda bazitabira imyitozo ya gisirikare ya EAC

U Rwanda rugiye kohereza abaruhagarariye mu myitozo ya gisirikare yo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izabera muri Kenya kuva tariki 20 Werurwe kugeza tariki 4 Mata 2016.

Itsinda ry’abasirikare 30, abapolisi 6 n’abasivile 7, bazahaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki 20 Werurwe 2016 berekeza i Nairobi muri Kenya aho bagiye guhagararira u Rwanda mu myitozo yiswe “Ushirikiano Imara” y’Ingabo zo mu bihugu bya EAC.

Brig. Gen. Vincent Gatama (ibumoso) na Col. David Bukenya; ubwo baganiraga n'abahagarariye u Rwanda bitegura kujya mu myitozo. Ifoto/MoD
Brig. Gen. Vincent Gatama (ibumoso) na Col. David Bukenya; ubwo baganiraga n’abahagarariye u Rwanda bitegura kujya mu myitozo. Ifoto/MoD

Iyi myitozo izabera ahitwa EMBAKASI muri Nairobi, izaba ihuriwemo n’abasirikare, abapolisi n’abasivile 249 baturutse mu bihugu by’u Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda.

Intego ni ugutoza ingabo zo mu bihugu bya EAC hamwe n’abafatanyabikorwa uburyo bwo gutegura no gukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi bo mu nyanja ndetse no gukumira no gutabara mu gihe cy’ibiza.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ko iyi myitozo ari iyo gupima aho ingabo zo muri ibi bihugu zigeze zitegura n’ubushobozi zimaze kugira, bwo kuba zakora ibikorwa zihuriyeho byo kubungabunga amahoro.

Abahagarariye u Rwanda biteguye kujya mu myitozo ya gisirikare "Ushirikiano Imara 2016".
Abahagarariye u Rwanda biteguye kujya mu myitozo ya gisirikare "Ushirikiano Imara 2016".

Itsinda ry’abahagarariye u Rwanda muri iyi myitozo riyobowe na Brig. Gen. Vincent Gatama uzaba ari umugenzuzi mukuru w’imyitozo naho uzaba akuriye imyitozo azaturuka mu gihugu cya Kenya.

Iyi myitozo iba igizwe n’abasirikare barwanira ku butaka, abarwanira mu mazi n’abarwanira mu kirere; hakiyongeraho abapolisi.

Abasivile baba bafite inshingano zitandukanye zirimo abashinzwe ibibazo by’abagore no kurengera abana, abashinzwe uburenganzira bwa muntu n’abashinzwe ibidukikije.

Mu basivile kandi harimo abajyanama mu bya politike hamwe n’abashinzwe igenamigambi.

Iyi myitozo iba buri mwaka, ikaba itegurwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuko afande gatama asazwe arumihanga mubyubwarimu na command aricyo azatuzanira nkananyarwnda

emma yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka