Abahagarariye M23 na Leta ya Kongo bategerejwe i Kampala ngo batangire ibiganiro
Abahagarariye umutwe wa M23 n’abayobozi ba Leta ya Kongo-Kinshasa biteganyijwe ko kuri uyu wa 06/12/2012 bagera i Kampala kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitangire; nk’uko Jean-Marie Runiga ukuriye ishami rya politiki muri M23 yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Agira ati: “Itsinda rya M23 rizahaguruka kuwa kane niba ikibazo cy’ibikoresho n’ingendo biramutse bikemutse.”
Umupaka wa Bunagana uhuza igihugu cya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo urafunze bakaba bategereje ko ufungurwa uyu munsi kugira ngo babone inzira.
Umuyobozi w’ubutegetsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, James Mugume yatangarije abanyamakuru tariki 05/12/2012 ko hari icyizere cy’uko ibiganiro hagati ya M23 na RDC bizatangira mu minsi ya vuba.
Ariko ngo haracyashakishwa ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho bizakenerwa muri ibyo biganiro bishobora kutazoroha.
Ibi biganiro byari bimaze igihe bitegerejwe kugira ngo hashakirwe umuti urambye ikibazo cya Kongo. Bizitabirwa n’umuyobozi w’ishami rya politiki muri M23, Jean Marie Runiga ariko Perezida wa Kongo, Joseph Kabila Kabange ngo ashobora kutazabyitabira imbone nkubone; nk’uko amakuru aturuka muri Prezidansi ya Kongo abivuga.
Kuva imirwano yakubura muri Gicurasi 2012 mu gice cy’iburasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Prezida Kabila yanze gushyikirana na M23. Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma tariki 20/11/2012, Prezida Kabila yavuye ku kejo yemera kugirana ibiganiro na M23.
Umutwe wa M23 wemeye gusohoka mu Mujyi wa Goma nyuma yo kwemererwa kugirana ibiganiro na Leta. Ibyo byavuye mu biganiro bya Prezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame, byabaye tariki 21/12/2012 bishyigikirwa n’inama mpuzamahanga y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR).
Biteganyijwe ko ibyo biganiro bizibanda ku masezerano yashyizweho umukono kuwa 23 Weruwe 2009 hagati y’umutwe wa CNDP na Leta n’ibibazo bya demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imicungire y’igihugu muri rusange bishobora kuziyongeraho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo baturanyi bacu nibamenye ko abaturanyi babyara
abana basa bareke kutubeshyera,kandi si ubwa mbere
idukiza amenyo y,abafilisitiya
Mbeg’umukino!!