Abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga batangiye urugendo rwo gusura ibice bitandukanye bw’igihugu

Abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga 33 batangiye gusura ibikorwa bitandukanye mu Turere twa Musanze na Rubavu, kugira ngo basobanukirwe biruseho gahunda zitandukanye z’igihugu banihere ijisho ibyiza bitatse u Rwanda biri hirya no hino mu gihugu.

Urugendo rwabo barutangiye kuwa Gatanu tariki 6/3/2015 basura Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ikoranabuhanga rya Tumba riri mu Karere ka Rulindo, bakomereza mu Karere ka Musanze basura Ikigo cy’amahugurwa cya Mutobo kigishirizwamo abitandukanyije na FDLR.

Abahagarariye inyungu z'u Rwanda mu mahanga bagera mu Kigo cya Mutobo.
Abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga bagera mu Kigo cya Mutobo.

Aba bayobozi baganiriye n’abitandukanye n’uyu mutwe. Major Hategekimana valens wavuze mu izina ryabo, yabasobanuriye uburyo FDLR ihohotera Abanye-Kongo, uko bakirwa n’uburyo bafashwa gusubira mu buzima.

Prof. Dr. Walter Homolka uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Budage, avuga ko ibihugu byombi bisangiye amateka ya Jenoside akaba ari yo mpamvu yafashe iya mbere ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu.

Abahagarariye u Rwanda barasura ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Rubavu.
Abahagarariye u Rwanda barasura ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Rubavu.

Akomeza avuga ko azi neza ibibazo byo kongera kubaka igihugu cyanyuze mu bihe bigoye nk’intambara. Ashima gahunda yo kongera gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije na FDLR ngo bishimangira intambwe igihugu cyateye mu bumwe n’ubwiyunge.

Prof. Dr. Homolka yemeza ko urugendo yakoreye mu Rwanda ari ingirakamaro ku nshingano ze kuko afite amakuru yahagahezo aho kuvuga ibyo yabwiwe.

Agira ati “Ndatekereza ko bitandukanye cyane kuba wageze hano mu gihugu, uvugana n’abantu, uvuga inkuru wahagazeho aho kuvuga gusa amakuru, ndatekereza ko ari ikintu gikomeye kugera mu Rwanda no guhura n’Abanyarwanda.”

Prof. Dr. walter Homolka ubu afite amakuru yahagaze azamufasha mu kazi ke ko guhagararira neza u Rwanda mu Budage.
Prof. Dr. walter Homolka ubu afite amakuru yahagaze azamufasha mu kazi ke ko guhagararira neza u Rwanda mu Budage.

Mu mahanga hari abantu barwanya ibyo u Rwanda rwagezeho bakwirakwiza hirya no hino amakuru y’ibinyoma, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Mukandutiye Christine, avuga ko abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga bazagira uruhare mu kuyanyomoza bavuga amakuru bahagazeho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/03/2015, abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga barasura umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu Karere ka Rubavu.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira leta kubitecyerezo byiza nko gushiraho abahagarariye inyungu zu rwanda mumahanga prezida wacu kagame urasobanute komeza uyobore rwanda pepe

karekezi edward yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ndashimira leta yacu nubuyobozi bwiza buyobora ikigihugu byumwihariko purezida wacu kagame kugikorwa cyiza yakoze cyogushyiraho abahagarariye inyungu zigihugu mumahanga kirasobanutse pepe tukurinyuma kagame wacu urasobanutse

karekezi edward yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka