Abahagarariye amadini n’amatorero bishyiriyeho ingamba zakurikizwa mu gihe insengero zaba zifunguwe

Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika(RIC) ryishyiriyeho ingamba zakurikizwa mu kwirinda Covid-19 mu gihe cy’amateraniro cyangwa misa, nyuma yo kubisabwa na Guverinoma.

Itangazo RIC yasohoye ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 rivuga ko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, yari yasabye Leta kwemererwa gufungura insengero kandi abasenga bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda kwanduzanya icyorezo Covid-19.

Nyuma yaho ku wa 05 Kamena 2020 bamwe mu bagize Guverinoma bahuye n’abayobozi bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda, bemeranya ko RIC izashyiraho ingamba zakurikizwa mu gihe habayeho guterana no gusenga.

Imyanzuro y’iyo nama nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yasabaga abayobozi b’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kwihutira guhuza no kwishyiriraho izo ngamba.

Abayobozi ba RIC bahise baterana bemeranya ko insengero ziramutse zongeye gufungurwa, ngo hajya habaho gukaraba intoki no gupimwa umuriro umuntu akigera ku rusengero, kwirinda kwegerana no gukoranaho ndetse no kwambara udupfukamunwa kw’abantu bose mu gihe bari mu iteraniro.

Itangazo rya RIC rivuga ko uwareka agapfukamunwa ari umuvugabutumwa/umwigisha uri imbere y’abantu, ariko na we agasiga byibura intera ya metero ebyiri hagati ye n’abandi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo Covid-19, insengero ziramutse zongeye gufungurwa ngo zajya zibanza gusukurwa mbere y’uko iteraniro riba kandi hakabaho amateraniro yo mu byiciro bitandukanye.

Ibi ngo bigomba gukorwa mu rwego rwo gufasha abaje gusenga kwicara bahanye intera ya metero imwe byibura hagati y’umuntu n’undi, nta gusuhuzanya cyangwa gusengerana abantu bakoranaho, ntabwo abantu bazaba bemerewe kuvugira kuri mikoro imwe barenze umwe.

RIC ivuga ko nta materaniro yo mu minsi y’imibyizi ku basengaga ku cyumweru cyangwa ayo ku yindi minsi yaba yemerewe gukorwa ku Badivantisiti b’umunsi wa karindwi baterana ku wa gatandatu, cyangwa Abayisilamu baterana ku wa gatanu.

Nta handi haba hemerewe guteranira atari ku rusengero, ku kiliziya cyangwa ku musigiti.

Gushyingira ngo byajya byitabirwa n’abantu batarenga 50 kandi bahanye intera, igaburo ryera cyangwa guhazwa na byo byakorwa umuntu yifatira uwe mugati mu ntoki(nta kuwutamika umuntu), nta mubatizo wo mu mazi menshi waba wemewe.

Abaje mu masengesho bajya basabwa kwirinda guhanahana ibintu mu ntoki nk’amafaranga cyangwa gutizanya ibitabo n’ibindi bikoresho, ndetse ko mu gihe cyo gutura abantu bagomba gushishikarizwa gutanga ituro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aya mabwiriza kandi agomba kugira abantu bagenewe kugenzura iyubahirizwa ryayo muri buri teraniro, akamenyeshwa abayoboke, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse akamanikwa aho buri wese yajya ayasoma.

Amateraniro abera ku rusengero ku Kiliziya cyangwa ku musigiti yajya yitabirwa n’abantu bakuru gusa, nta materaniro y’abana yaba yemewe.

Mu bayisilamu ho, abayoboke b’iri dini buri wese asabwa kwizanira umukeka yicaraho ndetse n’ibyo kwisukura(amazi yo gukaraba).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Biriya byose Ni byiza pe byubahirijwe byadufasha
Gusa kubatiza Ni ngombwa kuko Ari to ntego ikomeye y’ubutumwa bwiza buvugirwa mu nsengero.
Mwadufasha umubatizo ukajya uba, ariko Paster ubatiza, n’umwizera ubatizwa bakana Ari bo bajya kuri site y’umubatizo

Joel Bikorimana yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Turashimira byimazeyo abayobozi bigihugu cyacu uburyo bakomeje guhangana nibibazo bya covide19

Kdi bashakira abaturage ibisubizo byibibazo batewe na covide19

Nkurikiyimfura Danny yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Turashimira byimazeyo abayobozi bigihugu cyacu uburyo bakomeje guhangana nibibazo bya covide19

Kdi bashakira abaturage ibisubizo byibibazo batewe na covide19

Nkurikiyimfura Danny yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Turashimira Guverinoma yatwemereye kongera gusengera hamwe, gusa hari abana benshi bamaze kuvuka, kandi bakwiriye kubatizwa.

Ko hari benshi bakeneye kubatizwa kandi byihutirwa, urugero nk’abarwayi n’abanyantege nke ndetse n’abandi benshi babyifuza?
ese n’andi matorero azabatiriza muri Kirziya Gatoria?
Mutubarize ibyo bibazo!

MAGOMA HABIMANA Valens yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Amabwiriza kuyubahiriza twabikora batubabarire badufungurire

Twizerimana yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Izi ngamba ni nziza cyane byubahirijwe byaba ari ingira kamaro kuko twashobora gusenga Imana ndetse tukirinda n’icyorezo cya Covide19 kandi byakongera umuco wo kugira isuku murakoze

Ndikumana jean paul yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka