Abaguze ibinyabiziga muri cyamunara ya Polisi barasabwa kugana RRA bagakorerwa ’mutation’

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, avuga ko bashobora kwandika moto kuri ba nyirazo baziguze muri cyamunara ya Polisi(gukora mutation), aho gutinzwa no gusaba izo serivisi kuri Polisi y’u Rwanda.

RRA ikorera mutation abaguze ibinyabiziga muri cyamunara ya Polisi
RRA ikorera mutation abaguze ibinyabiziga muri cyamunara ya Polisi

Hari abo mu Ntara y’Iburasirazuba baheruka kugura moto mu cyamunara ya Polisi mu kwezi k’Ukwakira 2022, bakomeje kwinuba bavuga ko batinze gukorerwa iryo hererekanya (mutation) ryabahesha gusaba ibyangombwa by’izo moto baguze.

Cyamunara iheruka mu Burasirazuba yatangajwe ku itariki 08 Ukwakira 2022, aho Polisi y’u Rwanda yavugaga ko igiye kugurisha ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219, byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.

Mu bitabiriye iyo cyamunara hari uvuga ko yaguzemo moto eshatu, ariko kugeza ubu akaba ategereje gukorerwa ihererekanya na Polisi, kugira ngo azishakire ibyangombwa byo guhita atangira kuzikoresha.

Uwo muturage yagize ati "Izo moto twaziguze mu cyamunara Polisi itubwira ko ihita iduha mutation bitarenze icyumweru, haba hari n’abantu bo muri RRA. Jye naguriye moto eshatu i Rwamagana na Kayonza, nyuma yo kuzigura ntabwo baraduha mutation, dore amezi agiye kuba atatu."

Uyu muturage avuga ko abapolisi bababwira ko batarabona uburenganzira bwo gutangira gukorera mutation abaguriye moto muri cyamunara.

Avuga ko kugeza ubu moto zaguzwe batarimo kuzishyira mu muhanda kuko ngo iyo abapolisi bazifashe bahita bazisubirana, bitewe no kutagira ibyangombwa (cyane cyane carte jaune na assurance).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko abifuza serivisi zo kwiyandikishaho ibinyabiziga baguze mu cyamunara, bashobora kugana Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

CP Kabera yagize ati "Bagana RRA irabizi(iby’icyo kibazo) kuko no mu itsinda riteza cyamunara riba ririmo umukozi wayo."

Twabajije Uwitonze, Umuvugizi wa RRA, yemera ko icyo kigo gishobora kwakira abantu bose barimo gusaba gukorerwa mutation ya moto baguze mu cyamunara ya Polisi.

Uwitonze avuga ko kuri RRA hari inyandiko yuzuzwa n’uwaguze ikinyabiziga mu cyamunara, hanyuma mutation igakorwa.

Uwitonze ati "Sinzi niba barabizanye hanyuma mutation zigatinda gukorwa, aho ni ho haba hari ikibazo, ariko mu gihe cyose byaba byaraje twayikora nta kibazo."

Yongeraho ko abantu batararenga 1000 baba bafite ikibazo cy’uko batakorewe mutation za moto baguze mu cyamunara, nta kibazo gikomeye kiba kirabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka