Abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye mu ijuru - Col. Rugambwa

Col. Albert Rugambwa avuga ko abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye mu ijuru kuko ibyo baharaniye byagezweho.

Col. Albert Rugambwa, umuyobozi w'ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana
Col. Albert Rugambwa, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana

Mu mwaka w’1993 nibwo agace Gihengeri iherereyemo kafashwe n’ingabo zahoze ari iza APR.

Col. Albert Rugambwa, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana avuga ko ugereranyije uko basanze abahatuye icyo gihe n’uyu munsi, bigaragara ko abazize urugamba rwo kubohora igihugu aho bari mu ijuru bishimye kuko icyo baharaniraga cyagezweho.

Asobanura impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu, Col. Rugambwa yavuze ko intego ya mbere kwari ukugarura ubumwe bw’Abanyarwanda anibutsa abaturage ko kizira gutatira icyo gihango.

Ati “ Impamvu ya mbere bwari ubumwe bw’Abanyarwanda, ubumwe bw’abatuye iki gihugu, uyu munsi iyo utuye Gihengeri ahuye n’umunya Bwisige ntamwite umukiga, ngo uwa ruguru i Gatsibo yitwe umuganza, undi yitwe ibyo ntazi, undi umunyenduga, igihugu kibe ibishwange (gicagaguyemo ibice) tukaba twaragaruye ubumwe twese tukaba turi bamwe, ubumwe bwabuze bukaba buhari tuzabukomeraho ubuziraherezo ni bwo butwari dushaka.”

Guverineri Mufulukye yifatanyije n'aba baturage mu birori byo kwizihiza umunsi w'intwari
Guverineri Mufulukye yifatanyije n’aba baturage mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari

Impamvu Col. Rugambwa yemeza ko abasirikare baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu aho bari mu ijuru bishimye yayisobanuye muri aya magambo.

Ati “ Ubu bumwe bwagarutse ni bwo bwatumye abahungu hirya no hino baryama bakaba basinziriye, ariko bagiye mu ijuru kuko icyo barwaniye cyagezweho. Barwaniraga ukuri, kirazira gutatira icyo gihango.”

Kwizihiza umunsi w’intwari ku ncuro ya 25, ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare byabereye mu Kagari ka Gihengeri hagati y’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi.

Abatuye mu kagari ka Gihengeri mu Murenge wa Mukama bari babukereye
Abatuye mu kagari ka Gihengeri mu Murenge wa Mukama bari babukereye

Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’Iburasirazuba we asanga ubutwari bujyana n’ibikorwa ahanini bifitiye abandi banyarwanda akamaro byaba na ngombwa ubuharanira akaba yakwemera kubura ubuzima.

Abarinzi b’igihango bane ku rwego rw’akagari bahawe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bakoze byo kwanga ikibi, bamwe bakaba barahishe banahungisha abahigwaga mu byitso n’abagombaga kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarinzi b'igihango bahawe imidari n'ibyemezo by'ishimwe
Abarinzi b’igihango bahawe imidari n’ibyemezo by’ishimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abazungu baduteye muzunga kuburyo kugeza ubu ntawuzi ijuru icyo aricyo. Abayohova bo baziko bibiliya ari ijambo ry’imana ntibaziko yanditswe ku mabwiriza y’abami b’isi ngo bayifashishe mu nyungu za politike. Ibyanditswemo hafi ya byose ni myths niyo mpamvu ku muntu ufite ubwenge ahita abona ko nta mana iba muri bibiliya ahubwo harimo amateka n’ibisigo by’abantu byiswe ko ari iby’imana. Ijuru, isi nshya na paradizo ntahandi hantu wabibona uretse muri bibiliya yivuguruza kdi imana ntiyivuguruza ntinahinduka cg ngo yicuze nkiyo muri bibiliya.

Kagaju yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

ijuru ntabwo ariryogikinisha hagiye mwijuru abataribafitanye urubanza na nyagasani naho abapfanye ibyaha mwijuruwapi afande

ndanda yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Afande arasenkeje kabisa.Ubwo noneho abazajya mu ijuru ni abagera kucyo biyemeje?Ntabwo bihuye n’ibyo bibiriya itubwira.Hazajyayo abantu birinda ibyaha gusa.

SAFARI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Ndashaka kunganira Afande Rugambwa.Imana ntabwo ijyana umuntu mu ijuru kubera ko yageze kucyo yaharaniraga.Urugero,nubwo Abashinwa hafi ya bose batemera Imana,ibyo baharanira babigeraho.Byaba mu ntambara cyangwa mu bukungu.Kugirango uzajye mu ijuru,usabwa "kwirinda gukora ibyo Imana itubuza":Kwiba,gusambana,ruswa,kurwana,kwica,etc...
Ndetse ugakunda n’abanzi bawe nkuko Yesu yabidusabye muli Matayo 5:44.Kugera ku ntego wiyemeje,ntabwo ari itegeko ry’Imana.Ushobora "kutagera" ku byo wiyemeje,nyamara uri Umukristu nyakuri.

mazina yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka