Abagurishwaga mu bucakara muri Libya bazakirwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2018

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo atangaza ko mu mwaka wa 2018 aribwo u Rwanda ruzatangira kwakira bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.

Minisitiri Mushikiwabo ni umwe mu batanze ikiganiro ubwo hatangizwaga inama y'umushyikirano ya 15
Minisitiri Mushikiwabo ni umwe mu batanze ikiganiro ubwo hatangizwaga inama y’umushyikirano ya 15

Yabitangaje mu kiganiro cyabaye ubwo hatangiraga inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017.

Muri icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza ikigomba gukorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku iterambere rirambye, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko muri urwo rugendo rw’iterambere harimo no kurushaho guha agaciro ikiremwamuntu.

Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kwakira bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.

Agira ati “Dufatanyije n’abandi banyafurika, n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, n’Abanyaburayi n’abandi, turitegura kugira abo twakira mu ntangiriro y’umwaka utaha (2018).”

Akomeza avuga ko u Rwanda ruteganya kwakira abantu babarirwa mu bihumbi 30.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ubwo bumuntu bwo guha agaciro ikiremwamuntu ari iby’agaciro gakomeye mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.

Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye guha icumbi bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya. Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “N’ubwo u Rwanda ari ruto, tuzabona aho ducumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.”

Bamwe mu bimukira b'Abanyafurika bari muri Libya
Bamwe mu bimukira b’Abanyafurika bari muri Libya

Tereviziyo y’Abanyamerika, CNN niyo yatangaje inkuru igaragaza uburyo Abanyafurika bari muri Libya bagurishwa nk’amatungo bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.

Abanyamakuru ba CNN biboneye imbonankubone igurishwa ry’abo Banyafurika aho bagurishwaga ku Madorari ya Amerika 400, abarirwa mu bihumbi 300RWf.

Nyuma y’uko iyo nkuru igiye hanze, imiryango mpuzamahanga yamaganye icuruzwa ry’abo Banyafurika, hatangira gufatwa ingamba z’uburyo icyo gikorwa gihagarara n’abakiri inyuma bakabiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nishimiye U Rwanda Icyogikorwa Abanyarwanda Twese Tuzafatanye Kubakira.

Bosco Nyamamare yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

aba bari kwigira ibuzungu namwe mukabasubiza inyuma

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka