Abagororwa bashyiriweho ikigo bazajya bigishirizwamo mbere yo gusubira mu miryango yabo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangije ibikorwa byo kubaka ikigo kizifashishwa mu gutanga amasomo y’uburere mboneragihugu, n’izindi gahunda zirimo gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi zijyanye no guhugura abagororwa bitegura kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa.

Ni Ikigo kigiye kubakwa mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, kikazajya gitegurirwamo abagororwa bitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa bahabwa amasomo atandukanye nk’uko byasobanuwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda.

Yagize ati, “Kiriya kigo kizatangirwamo amasomo anyuranye, aya mbere, harimo kwigisha abagororerwamo kwihangira imirimo, hanyuma harimo inyigisho zijyanye n’uburere mboneragihugu zizakomeza, ndetse na gahunda za Leta, harimo inyigisho zijyanye no kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inyigisho zijyanye n’umuryango, inyigisho zijyanye n’amakimbirane n’uburyo abantu bayakemura, hari kandi n’inyigisho zijyanye n’ubumenyingiro, n’ubwo baba baragiye babubona mu magororero aho bari bari, hano bazabunononsora bafite umwanya, batari hagati ya bya bikuta bine bigize igororero nk’uko abantu babibona, bari ahantu bafungutse, bashobora guhura na ba rwiyemezamirimo bafite ibyo bakora bitandukanye, baza kubareba hano aho barimo guhugurirwa, ndetse babe bazabaha n’akazi igihe bazaba bavuye hano”.

Igitekerezo cyo gutanga ayo masomo ku bagororwa bagiye kurangiza igihe cyabo cyo kugororwa, cyaturutse mu nyigo n’ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagororwa barekurwa, abagera kuri 7% bongera bakagwa mu byaha nyuma yo kugororwa, cyangwa bagera mu miryango no muri sosiyete hanze, ugasanga ntibabashije kwisanga mu bandi kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze, ibyo ngo ni byo byatumye higwa uko hashyirwaho uburyo bwafasha abagororwa bakoroherezwa gusubira mu miryango nta nkomyi.

Aganira na Kigali Today, Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yagize ati, “Kugira ngo hatekerezwe gushyiraho icyo Kigo kizajya gifasha mu kwigisha abagororwa bagiye kurangiza igihe cyo kugororwa ni uko byamaze kugaragara ko hakunze kubaho isubiracyaha, ikindi kandi, bijyanye na gahunda ya Leta, kuko ubu amategeko yagiye ahinduka agamije ibyiza, ubu ntituvuga Gereza tuvuga amagororero. Hari rero n’izindi gahunda ziba zikubiyemo, ni uguhindura inyito bikajyana no guhindura ibikorwa, umuntu akagororwa, ariko na nyuma agahabwa inyigisho zimufasha gusubira neza mu buzima busanzwe “.

Biteganyijwe ko ibigo bikora nk’icyo kigiye kubakwa mu Karere ka Rwamagana, bizubakwa no mu zindi Ntara zose z’Igihugu. Icyiciro cya mbere cy’ inyubako zizaba zakira abagore bagera kuri Magana atanu, aho mu Kigo cya Rwamagana, zizaba zirangiye kubakwa muri Mata mu mwaka utaha wa 2024, umushinga wose wo kubaka icyo kigo cya Rwamagana ukazarangira utwaye agera kuri Miliyari enye z’Amafaranga y’u Rwanda, kuko Ikigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2500, harimo abagororwa 2000 b’igitsina gabo.

Muri rusange, amagororero yose yo mu Rwanda, kugeza ubu arimo abagororwa ibihumbi 88 harimo ab’igitsina gore bagera ku bihumbi bitanu na magana atandatu (5600).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka