Abagororwa babangamiwe n’ubucucike muri gereza ya Rusizi

Abagororwa bagiye bakurwa muri gereza zitandukanye nk’iya Kimironko n’iya Nyamagabe, bongereye ubucucike muri Gereza ya Rusizi, ku buryo abari basanzwemo bemeza ko bibangamye.

Abagororwa muri Gereza ya Rusizi babangamiwe n'ubucucike
Abagororwa muri Gereza ya Rusizi babangamiwe n’ubucucike

Gereza ya Rusizi isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abafungwa 2.600, yari ifungiyemo abarengaho 48. Nyuma yo kwimura Gereza za Kimironko na Nyamagabe, hoherejweyo abagororwa bandi 600.

Uko kwiyongera ku mibare bakagera ku 3.248 ntibyashimishije abahafungiye, bemeza ko iyo mibare ikomeza kwiyongera umunsi ku wundi, nk’uko bitangazwa n’uhagarariye abafungwa, Nsengumuremyi Diogene.

Agira ati “Hari n’umubare mu nini w’abinjira muri gereza buri munsi baje gufungwa (bakatiwe n’inkiko) usanga baruta cyane abasohoka, kuri iki kibazo dutegereje twihanganye.”

 Nsengumuremyi Diogene uhagarariye abagororwa
Nsengumuremyi Diogene uhagarariye abagororwa

Umuyobozi wa gereza ya Rusizi Senior Superitendent Gérard Habimana, nawe yemeza ko iki kibazo kigaragara cyane mu gihe cyo kuryama, kuko ahagenewe abantu babiri hasigaye haryama abantu batatu.

Ati “Ubucucike bushobora kuzagabanuka Gereza ya Mageragere niyuzura babandi ba Gasabo bazabasubiza Mageragere, babandi bavuye Nyamagabe gereza yaguye bari kuyubaka n’iyuzura nabo bazabajyana i Huye.”

Minitri w’ubutabera Johnston Busingye, avuga ko umuti urambye w’iki kibazo atari ukubaka amagereza yo gufungiramo abantu. Yemeza ko abafunguwe bajya bigishwa bihagije icyatuma batongera gufatirwa mu makosa yo gufungwa.

Ati “Ubucucike bwagabanuka mu buryo bubiri, icyambere ni ukubaka amagereza ahantu hose kuri buri mu dugudu, akagali n’umurenge n’ahandi hose, ibyo ntabwo byashoboka. ,

“Amagereza si amashuri, si amavuriro, si amazi. Gufata amafaranga menshi nawe ari ayawe ntiwahitamo kuyubakamo amagereza wayubakamo ibindi bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro.”

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

Nubwo ubucucike buri hejuru muri iyi gereza ya Rusizi kubera impamvu bo mu zindi gereza bimuriwemo, ku rwego rw’igihugu si ko bimeza kuko imibare igenda igabanuka.

RCS itangaza ko mu 1996 mu gihugu hose abagororwa ngo bageraga ku bihumbi 200, ariko kuri ubu harabarurwa ibihumbi 60 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka