Abagororwa b’abagore bari bafungiye muri Gereza ya Rusizi bimuriwe mu ya Nyamagabe
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015, abagororwa b’abagore bose bari bafungiye muri Gereza ya Rusizi bimuriwe muri Gereza Nkuru ya Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo naho abagabo bari muri Gereza ya Nyamagabe bimurirwa mu ya Rusizi, muri gahunda ya politiki y’amagereza yo kudafungira hamwe abagore n’abagabo.
Umuyobozi wa Gereza ya Rusizi, Spt Christophe Rudakubana, avuga ko bitoroshye ko abagororwa b’abagabo n’abagore babana kabone n’ubwo baba badahuje amazu babamo.
Mu rwego rwo kwirinda impungenge ko hari uwabaca murihumye akaba yahura na mugezi we bagakora ibyo batemerewe n’amategeko ngo bakaba bahitamo kubafungira muri gereza zitandukanye.

Spt Rudakubana akomeza avuga ko nta mugore uzongera gufungirwa muri Gereza ya Rusizi kuko abazajya bahamwa n’ibyaha ngo bazajya bahita boherezwa muri Gereza ya Nyamagabe yagenewe gufungirwamo no kugororerwamo abagore gusa.
Mu kwimura aba bagororwa n’imfungwa ngo urwego rw’amagereza ntirwirengagije ko hari abafite ababo bahasuriraga. Abakeneye kubasura ngo bazajya babasanga muri Gereza ya Nyamagabe nk’uko n’ubundi hari abaturukaga mu zindi ntara baje gusura ababo i Rusizi.
Cyakora bamwe mu baturage n’abandi bafite abantu babo bafungiye muri Gereza ya Rusizi, bemeza ko, n’ubwo bigoye kujya kubasura aho bimuriwe, na bo ngo bashima iki cyemezo.
Gereza ya Rusizi yari ifungiyemo abagore 141. Muri bo 139 ngo bakaba bimuriwe muri Gereza Nkuru ya Nyamagabe , na ho 2 barasigara kubera ko barwaye ndetse bakaba bari no mu Bitaro bya Gihundwe.
Na bo ariko ngo nibamara gukira bazahita basanga bagenzi babo. Uretse kuba abagore bari bafungiye i Rusizi bimuriwe i Nyamagabe ngo abagabo 141 bari bafungiye i Nyamagabe bo ngo bakaba bimuriwe muri Gereza ya Rusizi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda baransetsa pe. Bati nubwo bigoye kujya kubasura aho bimuriwe, ngo bishimiye iki cyemezo! Hahaaa