Abagororwa 30 bahawe imbabazi nabo biciye muri Jenoside

Abagororwa 30 bafungiye muri Gereza ya Rilima bahujwe n’abo biciye imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babasaba imbabazi barazihabwa.

Abagororwa basabye imbabazi barazihabwa.
Abagororwa basabye imbabazi barazihabwa.

Ngayaberura Ajubu ni umwe mu basabye imbabazi Muhongayire Marie ko yishe abagize umuryango we mugihe cya Jenoside.

Yagize ati “Nndasaba imbabazi imiryango niciye ababo muri Jenoside nkazisaba Abanyarwanda ndetse nabo mu muryango wanjye kuko ntababwije ukuri kw’ibyo nakoze.”

Muhongayire Marie nawe yahise amuha imbabazi na musaza we Mbazumutima Juvenal nawe arazimuha kuko ubu basigaye bajya kumusura muri gereza.

N'igikorwa cyaranzwe n'amasengesho.
N’igikorwa cyaranzwe n’amasengesho.

Ati “Yishe abana ba mukuru wanjye batatu, data yamukubise umwambi w’ingobe mu rubavu aramushorera, amuta mu kinogo. Uriya mushiki wanjye niwe wa mbere yabanje kumutema mu mutwe, amukubita igihiri gihita kimukomeretsa ubwonko burasohoka, bamuhamba by’agashinyaguro bamurenzaho itaka.”

Avuga ko yabasabye imbabazi none nawe barazimuhaye kandi bazakomeza kubana. Ni igikorwa kandi cyacyiriwe neza n’abagize imiryango y’abakoze ibyaha, kuko bahoraga babeshwa ugasanga bishyizemo ko abantu babo barengana.

Komiseri mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa ushinzwe imibereho myiza no kugorora Kabanda Bosco, yasabye abagororwa bataratera intambwe yo gusaba imbabazi no kwihana gutera intambwe, kugira ngo bakureho urwicyekwe ruba ruri hagati y’abagize imiryango yabo n’abiciwe kuko akenshi usanga batarabwije ukuri abo mu miryango yabo, ugasanga bishyizemo ko ababo barenganijwe.

Uyu ari kumwe nabo yiciye bamuhaye imbabazi.
Uyu ari kumwe nabo yiciye bamuhaye imbabazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba, yabibukije ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari imwe mu nzira igeza ku bumwe n’ubwiyunge, bikanafasha abagize imiryango yahemukiranye kwibohora.

Ati Ndagira inama abasaba imbabazi n’abazitanga kutabikora kubera kubura uko bagira kuko n’ubundi nta cyo baba bakoze, ndizeza abagana inzira yo gusaba imbabazi no kuzitanga ko komisiyo izabibafashamo.

Iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikorerwa mu magereza, ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa mu magereza ugamije ubumwe n’ubwiyunge, imaze kugera mu turere dutanu ari two; Bugesera,Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Rwamagana.

Mu karere ka Bugesera abagororwa bagera kuri 80 nibo bamaze guhabwa imbabazi nabo biciye muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka