Abagororerwa mu kigo cya Gitagata barasaba kubakirwa irerero

Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.

Iyo barimo gukurikirana inyigisho zabo ngo hari ababa bafite impungenge z'abana basize bigatuma batiga neza
Iyo barimo gukurikirana inyigisho zabo ngo hari ababa bafite impungenge z’abana basize bigatuma batiga neza

Ubusanzwe muri iki kigo giherereye mu Kagari ka Gitagata mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hagororerwa abagore n’abakobwa baba barabaswe n’ingeso mbi zitandukanye zirimo ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi ndetse na mugo, uburaya hamwe n’indi myitwarire idahwitse.

Iyo bahageze uretse imyuga itandukanye bigishwa irimo guteka, ubudozi ndetse no gukora imisatsi, banigishwa indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda nyawe, hamwe n’izindi nyigisho zibafasha kuzasubira mu buzima busanzwe butandukanye n’ubwo baba baravuyemo.

Kuba mu bahagororerwa haba harimo n’ababyeyi bafite abana bato bakwiye kwitabwaho, niho bahera basaba kubakirwa irerero kuko batoroherwa no gukurikirana neza amasomo yabo nk’uko bikwiye.

Kallen Akumuntu ni umwe mu bahagororewe bafite abana, avuga ko irerero rikenewe kuko iyo bahageze bagira impungenge z’abo basigira abana mu gihe bagiye gukurikirana amasomo yabo, bityo bigatuma bahora bahangayitse.

Ati “Byanteraga impungenge kuko niba umwana naramumenyereje kumuha igikoma cya saa yine, hari igihe wamusigiraga nk’umuntu utabasha kumwitaho bikaba ngombwa ko nsaba uruhushya mwarimu nkajya kumuha igikoma rimwe na rimwe n’ibizamini bikancika. Ariko irerero riramutse rije ryadufasha cyane, kubera ko n’abana baba bakeneye kurerwa, bakeneye no gufata amasomo y’ibanze y’abana”.

Mu myuga bigishwa harimo n'ubuduzo
Mu myuga bigishwa harimo n’ubuduzo

Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Hassan Bahame, avuga ko kuba nta rerero bafite bibangamye kuko bigora cyane ababyeyi kwiga kandi bafite n’inshingano zo kurera.

Ati “Birabangamye kuko niba umubyeyi ari mu cyiciro runaka agomba kwiga, bizagorana cyane kumwigisha arera undi udafite umuntu umufasha, ibyo rero ni byo bigatumatubona ko irerero ari ngombwa. Turibonye rishobora kudufasha kuri bariya bashobora kuza bafite impinja, n’ushobora kuza hano atwite bikagera igihe cyo kubyara ntituzamurekura, tuzamusigarana tumurerane n’uwo yabyaye”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire, na we yemera ko irerero mu kigo cya Gitagata ari ngombwa kandi ngo hari ikirimo gukorwa, kuko ibyumba by’amashuri bihari.

Ati “Icyo twarimo dushaka ni umufatanyabikorwa udufasha kuduha ibikoresho bimeze neza byuzuye bizafasha ko abana bajya bitabira amarerero, ni ukuvuga ngo ibyumba byo ubwabyo birahari, igisigaye ni ukuzana abo dukunda kwita aba “Care giver”, bazita kuri abo bana n’ibikoresho. Turateganya kuzakira ikindi cyiciro hagati y’ukwa kabiri n’ukwa gatatu, hashobora kuzaza abafite abana bityo bakabona irerero bazajya bajyamo”.

Iri rerero kandi ngo ntabwo rizafasha gusa abana b’abagore bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata gusa, kuko n’abahaturiye bafite abana bazaba bemerewe kuhabazana kugira ngo na bo bitabweho.

Baramutse babonye irerero ngo byabafasha gukurikirana amasomo yabo batuje
Baramutse babonye irerero ngo byabafasha gukurikirana amasomo yabo batuje

Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyatangiye kwakira abagore n’abakobwa mu mwaka wa 2019, hakaba hamaze guhugurirwa abagera kuri 276 mu byiciro bitatu, byagaragayemo abana 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka