Abagore ngo bashobora gufatira imyanzuro abagabo n’abana babo, bakababuza gufata imbunda
Bamwe mu bagore bitabiriye inama mpuzamahanga isuzuma uruhare rw’umugore mu kurangiza intambara no guteza imbere amahoro na demokarasi ku mugabane wa Afurika; bavuga ko bashobora gufatira imyanzuro abagabo n’abana babo bishora mu ntamabara.
Iyo nama yaberega i Kigali tariki 06-07/10/2014 igizwe ahanini n’abagore baturuka mu bihugu hafi ya byose byo muri Afurika, irasuzuma uburyo ‘[insanganyamatsiko] gucecekesha imbunda’ byakorwa binyuze mu nzira y’amahoro no gusesengura impamvu zateye intambara; ariko ko mu gihe bidashobotse imbunda ngo ishobora gucecekeshwa n’indi.
“Birashoboka rwose ko abagore twacecekesha imbunda, dukoresheje uburyo bwo kwishyira hamwe tukagira ijwi rimwe; kuba abarwana ari abagabo cyangwa abana bacu, dufite kubuza abo bagabo kujya mu ntambara, tukababwira ko nibajyayo ingo zizaba zisenyutse; tukabwira n’abana bacu ko nibahirahira bagafata imbunda tuzabavuma, bagapfa”, Depite w’igihugu cya Sudani y’epfo, Betty Ogwaro.

Depite Betty Ogwaro yakomeje avuga ko mu bihe by’ubu abagabo batangiye kumva no guha agaciro abagore babo, ngo bikaba bitandukanye no mu myaka yashize.
Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza nawe arashimangira ko yumvise ko abagore bafite uruhare runini mu guhosha intambara n’amakimbirane, avuga ko intambara y’abacengezi itari kurangira iyo abagore batagenda bagaragaza abacengezi babihishemo.
Amb. Ndangiza akaba kandi avuga ko kimwe mu biteza intambara, gisuzumirwa mu nama ibera i Kigali, ari imiyoborere mibi irimo guheza abagore, kugira umuco wo kudahana, kutubahiriza ihame ry’uburinganire no kudasaranganya umutungo w’igihugu; bikaba ngo ari yo soko y’amakimbirane n’intambara z’urudaca ku mugabane w’Afurika.

U Rwanda ngo kuba ari igihugu gitekanye biraterwa n’uko rwubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye, no kuba ngo rwubaka ubushobozi bw’izo nzego, nk’uko Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubaka amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jules Rutaremara yabibwiye abitabiriye inama.
Imbunda ngo ishobora gucecekeshwa n’indi, nk’uko ambasaderi Yvonne Khamati uhagarariye igihugu cya Kenya muri Somalia yafatiye urugero ku bitero birimo kugabwa n’ingabo z’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab; akavuga ko nta bundi buryo bwo guhashya abantu bakoresha imbunda mu kwica no guhohotera inzirakarengane.
Inama yateguwe na Komisyo ya Afurika yunze ubumwe ifatanije na Leta y’u Rwanda, ngo irategura indi mpuzamahanga izabera mu gihugu cya Senegal mu mpera z’uku kwezi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngaho nibakoreshe ububasha bafite maze bahagarike izi ntambara zayogoje isi maze twibere mu maahoro