Abagore bose bakwiye gukora nk’Inkotanyi - Hon Oda Gasinzigwa
Ubufatanye no gukorera ku ntego byaranze Inkotanyi ngo ni byo byatumye zibasha kubohora igihugu ari yo mpamvu abagore bakagombye gukora nkazo mu rugamba barimo rwo kwiteza imbere.

Byatangajwe na Hon. Odda Gasinzigwa mu nama nkuru idasanzwe y’ihuriro ry’abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017. Iyo nama iri muri gahunda yo gukomeza kwizihiza imyaka 30 uyo muryango umaze.
Yagize ati “Inkotanyi zijya ku rugamba zari zifite intego yo kubohora igihugu Abanyarwanda bamwe bari baravukijwe. Iyo ntego rero no gukorera hamwe ni byo byatumye zitsinda urugamba kandi n’amagore bafashe iyambere mu gutabara.”
“Ndagira inama rero abagore yo gukora nk’Inkotanyi niba bashaka kugera ku ntego bihaye ibaganisha ku iterambere.”

Rwiyemezamirimo witwa Christella Kwizera wize ‘Engineering’ nyuma ya Jenoside, ubu akaba afite ikigo cye gikora iby’amazi (Water Access Rwanda), avuga ko atigeze abona ihezwa.
Ati “Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ntacyo itampaye, nakuze mbona mfatwa kimwe na basaza banjye bitandukanye na kera kuko narize ndaminuza kimwe nabo, ubu nkaba nikorera. Mfite kandi icyizere cy’uko imbere ari heza kuko Leta yacu ikomeje kwita kuri buri Munyarwanda n’abagore by’umwihariko.”
Avuga kandi ko gukora ari kare “Ni ugukora umuntu agifite ingufu kuko uzabasha kubika amafaranga uzakenera umaze gukura akakugoboka, naho nubika imbaraga uzazikenera ntazo ugifite.”

Hon Mureshyankwano Marie Rose, we yavuze ko umugore yatangiye kugira agaciro kuri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi.
Ati “Kera umugore yashoboraga kuba akora akazi ka Leta ariko atazi amafanga ahembwa ahubwo azwi n’umugabo kandi ntagire n’uruhare mu kugena uko akoreshwa. Iyi Leta ni yo yadusubije agaciro kuko nta murimo n’umwe wemerewe umugabo umugore atakora, harebwa ubushobozi, ni ubudasa bwayo.”
Muri iyi nama, abagore bose intero ni imwe yo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo, cyane ko ngo Leta ibashyigikiye.

Inkuru zijyanye na: Imyaka 30 ya FPR Inkotanyi
- FPR yamuruhuye urugendo rwa kilometero zisaga 2000 yakoze ayihunga
- Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete - Kagame
- Kagame arambiwe imvugo y’abavuga ko hari abaza kwigira ku Rwanda
- Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
- Rusororo: Isabukuru y’imyaka 30 ya FPR Inkotanyi ibasigiye Ikigo Mbonezamikurire
- Gen Kabarebe yagereranije urubyiruko rwa FPR n’Inkotanyi zarubohoye
Ohereza igitekerezo
|