Abagore bo muri FPR bubakiye imiryango itanu itishoboye

Gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango yatangijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, isoje imiryango itanu yabaga hanze yubakiwe inzu ku nkunga y’abo bagore bishyize hamwe bakusanya amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 28.

Umuhango wo gushyikiriza inzu Nyirabukeye Elivanie ni uku wari wateguwe
Umuhango wo gushyikiriza inzu Nyirabukeye Elivanie ni uku wari wateguwe

Abo bagore bagiye bubakira umwe mu miryango itishoboye mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, aho bemeza ko batazahwema gufasha Umuryango wa FPR-Inkotanyi kubaka umuryango utekanye, baharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Igikorwa cyo gusoza ukwezi k’umuryango cyabereye mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi ku itariki 30 Ugushyingo 2019, cyabimburiwe n’umuganda rusange usoza Ugushyingo, ahasibuwe umuhanda uhuza Umurenge wa Bwisige n’uwa Ruvune, hamuritswe inzu yubakiwe umukecuru witwa Nyirabukeye Elivanie w’imyaka 97, wabagaho acumbikiwe n’abaturanyi nyuma y’uko inzu ye yari imaze kugwa.

Mukangango Donatille uyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko umuhigo bahize wo kubakira uwo mukecuru ugezweho kubera ubufatanye n’ubwitange byaranze abo bagore ku bufatanye n’abaturage bagiye batanga umuganda.

Mukangango Donatille umuyobozi w'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotani mu karere ka Gicumbi
Mukangango Donatille umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotani mu karere ka Gicumbi

Agira ati “Dutangira igikorwa cyo kubakira uyu mukecuru, byari ku itariki 21 Nzeri 2019, aho inzu twayitangiriye hasi kuko akazu yabagamo inkuta ebyiri zari zaraguye, amabati ashaje imvura imunyagira. Dutangira kubaka yacumbikiwe n’abaturanyi, ndetse bamucumbikira n’inka yahawe na Perezida Paul Kagame muri gahunda ya Girinka”.

Mukangango yavuze ko abagore bihaye uwo muhigo hagamijwe guharanira kuzuza amahame ya FPR-Inkotanyi ajyanye no kubaka umuryango ubayeho neza, ufite ubumenyi, ufite ubuzima kandi utekanye, buri muturage agahabwa agaciro guhera ku mwana ugisamwa kugeza ku bageze muzabukuru.

Avuga kandi ko kubakira uwo mukecuru ari uburyo bwo gukomeza gusigasira ubuzima bwe no kumufasha kwigirira icyizere cy’ubuzima, bamwereka ko mu zabukuru agezemo ashyigikiwe.

Ati “RPF mu kubaka umuryango ubayeho neza, ufite ubumenyi, ubayeho utekanye, bikorwa bihereye ku rusoro, ndavuga umwana ugisamwa kugeza ageze muri iki kigero cy’uyu mukecuru.”

Gatabazi JMV yashyikirije Nyirabukeye imfunguzo z'inzu
Gatabazi JMV yashyikirije Nyirabukeye imfunguzo z’inzu

Ati “FRP-Inkotanyi ntabwo ireba ko umuntu ashaje, ko nta gihe agifite kuri ino si, uyu mukecuru agiye kongera kuba inkumi. Nubwo ashobora gutaha, azasinzira atuje abazamuherekeza basamusanga ahantu heza, uzamusura amaze kunanirwa azasanga aryamye heza. Turahamya tudashidikanya ko uzagaruka mu byumweru bibiri azasanga uyu mukecuru yongeye kuba inkumi”.

Nyirabukeye Elivanie, Umukecuru washyikirijwe inzu yubakiwe yagaragaje amarangamutima ye yishimira ko kuba abonye inzu ye bigiye kumufasha kurushaho kwigirira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza nyuma y’uko yari yarihebye.

Yavuze ko inzu ye ikimara kugwa yapfushije n’umugabo, bituma abaho mu buzima bubi aho yari acumbikiwe n’abaturanyi.

Nyirabukeye yabagaho acumbikiwe n'abaturanyi nyuma y'uko inzu ye iguye
Nyirabukeye yabagaho acumbikiwe n’abaturanyi nyuma y’uko inzu ye iguye

Agira ati “Muri rusange nari mbayeho nabi kuko akazu narimo karasenyutse n’umugabo wanjye arapfa. Nacumbikaga mu baturanyi, nari mbangamiwe kubaho nsembereye none ngiye kubaho neza. Ndashimira Kagame Paul, aragahoraho agiye kunsazisha neza kuko nzabaho ntanyagirwa, kandi namushimira yampaye n’inka”.

Nyabakira Didacienne, Umukobwa wa Nyirabukeye agira ati “Mama yari abayeho nabi, narashatse ariko nkomeza kujya nyaruka ngo ndebe uko amerewe aho acumbitse. FPR turayishima cyane rwose, Mama azasaza neza kuko ntabwo azicwa n’umuyaga cyangwa ngo anyagirwe kuko abonye inzu. Dore yabaye inkumi ni ukuri pe!”

Ibyo bikorwa byakozwe n’abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, byashimwe cyane na Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru wari witabiriye uwo muhango, aho avuga ko abo bagore batanze urugero rwiza mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda.

Gatabazi yagize ati “Ni igikorwa cyo gushyigikira kandi kigaragaza urugero rw’ibishoboka kuko abagore batekereje icyo gikorwa ni urugero rwiza batanze. Abacuruzi batekereje icyo gikorwa, urubyiruko rugatekereza icyo gikorwa n’abandi bahuriye mu yindi miryango batekereje icyo gikorwa, abantu bose badafite aho bataha muri iki gihugu twabubakira. Ni icyerekana uburyo bwo kwishakamo ibisubizo nk’umurongo Abanyarwanda twahisemo Perezida wa Repuburika akaba na Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu gihugu cyacu akomeza kudutoza”.

Gatabazi JMV Chairman wa FPR-Inkotanyi mu ntara y'Amajyaruguru yasabye abaturage kubaha umugore
Gatabazi JMV Chairman wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kubaha umugore

Gatabazi yashishikarije ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kwihutisha gahunda yo gushaka inzu z’abaturage bagera kuri 370 badafite aho bataha. Avuga ko intambwe yamaze guterwa, kuko hamaze kubakwa inzu 50 izindi 70 zikaba zigiye gusakarwa, hakaba hari gushakwa n’ibibanza 116.

Ati “Amabati azaba yabonetse mu gihe gito, aho uyu mwaka urangira inzu zose zubatswe, akaba ari na yo ntego twafashe mu ntara yacu y’Amajyaruguru yo kubakira abantu 1368, ku buryo tuzagera mu mwaka wa 2020 abaturage ubu badafite aho baba bose babonye aho baba”.

Abo bagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, inzu eshanu bubatse zatwaye amafaranga asaga miliyoni 17 aho yose hamwe n’ibikoresho binyuranye byo mu nzu byatwaye miliyoni zigera kuri 28.

Umuryango wagiye ushyikirizwa inzu, ugahabwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 byo kwifashisha mu gutangiza umushinga w’iterambere.

Inzu yahawe Nyirabukeye yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n'ibihumbi 700
Inzu yahawe Nyirabukeye yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700
Abagore bashimiwe ubwitange bwabaranze mu kubakira abatishoboye
Abagore bashimiwe ubwitange bwabaranze mu kubakira abatishoboye
Abaturage bitabiriye ari benshi
Abaturage bitabiriye ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka