Abagore bo mu nzego z’ibanze biyemeje kuyobora ariko badasenye n’ingo zabo

Ministiri Francis Kaboneka na Esperence Nyirasafari bemeye ishingwa ry'Urunana rw'abagore mu buyobozi bw'inzego z'ibanze
Ministiri Francis Kaboneka na Esperence Nyirasafari bemeye ishingwa ry’Urunana rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze

Ishyirahamwe ry’abayobora uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryashyizeho ihuriro ry’abagore bayobora inzego z’ibanze, rizaganirirwamo uburyo bakomeza kuyobora badashenye ingo zabo.

Iri huriro ryiswe ’Urunana rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze’ rivuga ko rigiye kunoza serivisi zitangwa ku baturage, ndetse no gukemura ibibazo byugarije imiryango, harimo isuku nke, imirire mibi, uburere n’imibanire mu ngo bitifashe neza.

Rivuga kandi ko rizashakira ibisubizo ingo z’abagore bakora mu nzego z’ibanze, bavuga ko batabana n’imiryango yabo uko bikwiriye kuko ngo baba bagiye gukemurira abaturage ibibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, Icyizihiza Alida avuga ko iri huriro rije rikenewe kugira ngo ribabwire uburyo bakubahiriza inshingano nk’abayobozi ariko batibagiwe ko ari n’ababyeyi b’ingo.

Yagize ati “Twabonye ko hari ibyo wakoherezamo abantu baguhagararira cyangwa se ugashaka ibindi byatuma akazi ko mu rugo kakorohera, ariko ibyo utagomba gusimburwamo mu rugo ugomba kubikora.

“Urunana rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze” ruvuga ko abanyamuryango barwo bagomba kubana n’abagabo babo, cyane cyane mu buriri, kurera abana uko bikwiye, kwirinda ubusinzi ndetse no guhahira urugo.

Mu gutangiza iri huriro, Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yatangaje ko Ministeri ayobora yungutse amaboko mu bijyanye no guteza imbere imiryango.

Avuga ko aryitezeho kuzakemura ibibazo bikomeye birimo icy’igwingira ry’abana, ihohoterwa mu ngo, ndetse no kuvuganira abakobwa b’abangavu baterwa inda kugira ngo ababahohoteye babihanirwe.

Uru runana ruyobowe na Mme Rwakazina Marie-Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ruhuje abagore bari muri Komite nyobozi na Njyanama z’utugari, imirenge, uturere n’Umujyi wa Kigali.

Rwakazina avuga ko bazajya bahurira mu biganiro bigereranywa n’icyitwaga “urubohero” mu muco w’u Rwanda, cyahuzaga abagore n’abakobwa bakaganiriramo uko ingo zubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umugore mwiterambera ry’igihugu cyacu

Nshimiyimana Donat yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

Bizi abagabo bafite abagore bari mu nzego z’ubuyobozi!!!!!!!!!!!!ingo zabaye iz’abakozi,abagore nta nshingano z’urugo bakitaho kubera kubura umwanya!muri make ntibaba mu ngo zabo!ubwo wambwira ute ko abo bantu bazabana neza???Uzi urugo rutabamo umugore!!!??ibi bisigabe bituma abashakanye batandukana bya hato na hato!

Peterson yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

Ni byiza ko abagore nabo bayobora.Ariko twebwe nk’abantu,tugomba kubahiriza amahame imana yaturemye iduha binyuze kuri Bible.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko umugabo ari chef w’Umugore.Nukuvuga mu rugo.Naho muli Abefeso 5:24,havuga ko umugore agomba kubaha cyane (submissive) umugabo we.Kubyerekeye kuyobora amatorero n’amadini,imana ibibuza abagore.Byisomere muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Impamvu Abagore basigaye babirengaho bakayobora amadini,nuko harimo amafaranga menshi.Mu myaka yashize ntabwo abagore bashingaga amadini cyangwa ngo bigishe mu nsengero,kuko imana ibibabuza.
Birababaje cyane kandi bibabaza imana

Mazina yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka