Abagore bo mu murenge wa Ndera bateye inkunga ya miliyoni 2,5 ingabo zamugariye ku rugamba

Abagore bo mu murenge wa Ndera 500 bakora akazi ko gutunganya ikawa, bishyize hamwe batera inkunga ingabo z’igihugu zamugariye ku rugamba bagura imipira 500, umwe bawugura ibihumbi bitanu.

Ibi babikoze mu rwego rwo gushimira izi ngabo ko umutekano n’iterambere bagezeho babikesha izi ngabo zanahaze ubuzima bwazo, nk’uko umwe muri aba bagore witwa Fortune Twizerimana yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.

Aba bagore bavuga ko iyo izo ngabo zamugariye ku rugamba zititanga nabo ntibaba bafite aka kazi bishimira
Aba bagore bavuga ko iyo izo ngabo zamugariye ku rugamba zititanga nabo ntibaba bafite aka kazi bishimira

Yagize ati “Tubona ko natwe kubatera inkunga ari byiza, iyi mipira twayiguze mu gikorwa cy’urukundo kuko nabo baritanze bagira urukundo natwe biba ngombwa ko tugira igitekerezo cyo kubafsha. Twarabyishimiye cyane kuko nabo bakoze igikorwa gikomeye cyo kutwitangira.”

Alfred Nkubiri ari nawe waganirije iki gitekerezo muri aba bagore, yavuze ko iki gitekerezo yumva ko buri Munyarwanda yakigiramo uruhare, ibyo bikaba ari nabyo byamuteye kuganiriza aba bagore ariko bakabikora nta gahato bibavuye ku mutima.

Iyo mipira iba iriho ubutumwa buvuga ngo Ubwitange bwanyu turacabuzirikana no mu mitsi yacu.
Iyo mipira iba iriho ubutumwa buvuga ngo Ubwitange bwanyu turacabuzirikana no mu mitsi yacu.

Ati “Iki gitekerezo ni icyacu Abanyarwanda twarakiganiriye n’aba badamu n’abandi bose bari hirya no hino ahantu nkorera, hari abari i Gikondo, Nyandungu n’Iburasirazuba mbabwira ko bagomba kugira uruhare rwabo ubishoboye atanga 500 kuzegza igihe azarangiriza.”

Aba bagore bari abashomeri ariko umugiraneza washinze uru ruganda aza kubabumbira hamwe abaha akazi akanabasobanurira ubutyo bwo kwiteza imbere, ubu bakaba bamaze kujya bigurira mitiweli bakanizigamira, nk’uko byatangajwe na Annonciata Nyiramuzima umaze imyaka ine muri aka kazi.

Aba bagore uko ari 500 bose batanze iyi nkunga bagura imipira yo gushyigikira ingabo zamugariye ku rugamba
Aba bagore uko ari 500 bose batanze iyi nkunga bagura imipira yo gushyigikira ingabo zamugariye ku rugamba

Aba bagore bavuga ko iyo izi ngabo zitaza kwitanga ngo zikure ubumuga ku rugamba nabo ntabwo baba bashobora kwikorera bakaniteza imbere. Iyi gahunda yo gutera ingabo mu bitugu abahoze ku rugerero imaze imisnhi, aho abantu batandukanye bafaha abamugariye ku rugamba bagura imipira yanditseho amagambo y’ubutwari. Hari imipira igura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda n’indi igura amafaranga ibihumbi 10.

Emmanuel N. Htimana

Ibitekerezo   ( 2 )

rega abavuye ku rugerero n’abakomerekeye ku rugamba ni ntwali zacu zikiriho tugomba kubitaho kuko niba baduhaye uyu mutekano dufite muri ino myaka

hakiza yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

nukuri uru ni urugero rwiza twese nkabanyarwanda twakarebeyeho , aba bagabo ni abasore babaye intwari , twese kuba ubu dutekanye dufite umutekano usesuye mugihugu cyacu tubikesha izi ntwari zacu

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka