Abagore bo mu Mujyi wa Kigali bahize kurwanya ubuzererezi

Abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bahize gukemura ikibazo cy’ubuzererezi bw’abana hakemurwa amakimbirane kuko ari yo ateza ibyo bibazo.

Ni ibyatangarijwe mu Nama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabaye tariki ya 11/9/2022, yitabiriwe na komite ihagarariye Abagore ku rwego rw’Imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, ku Turere, abahagarariye PSF na komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Abagore basinyanye imihigo n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Abagore basinyanye imihigo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Iyi nama Rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti « Mutimawurugo ku isonga mu kurwanya imirire mibi, ubuzererezi, ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, bityo tugire umuryango utekanye kandi ushoboye.”

Kuri iyi nsanganyamatsiko, ni ho abagore bahereye bagaragaza ko bagiye kwibanda ku kwegera imiryango ngo hakemuke amakimbirane ayirangwamo ndetse banakumire ko hagira amakimbirane avuka kuko usanga iyo umuryango udashyize hamwe, abana barwara igwingira, abandi bagatoroka bakajya mu buzererezi abandi bagaterwa inda kuko baba badafite gikurikirana.

Kayesu Genevieve, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yagize ati, “Uyu munsi twahize imihigo myinshi tuzageraho nk’abamutimawurugo bo mu Mujyi wa Kigali ishingiye ku gucyemura ibibazo bituma habaho ibibazo byose tubona ahatuzengurutse.”

Urujeni Martine, Umuyobozi w'Umujyi Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage
Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, ati, “Ibyo twakora byose tutubatse umuryango ntacyo byatugezaho, harageze ngo dusubire mu muryango, tujye imbere mu ngo kugira ngo abatariyubaka tubahereze akaboko kugira ngo tubazamure.”

“ Niba hari ikibazo kiri ku muturanyi, wumve ko nawe kizakugeraho niba kidacyemutse, niba wowe uzi guteka indyo yuzuye, byigishe n’abandi kuko ingaruka zabyo zizagira ingaruka no ku gihugu. Ni twebwe rero ba Mutimawurugo tugomba kubikemura.”

Umwe muri ba Mutimawurugo watanze ubuhamya ko yahinduriwe ubuzima, yagaragaje ko ibihumbi 100 yahawe byamufashije kwiteza imbere mu budozi ndetse akaba arihirira abana amashuri.

Mushimiyimana Marie Louise ati, “Ndashishikariza bagenzi banjye gutinyuka kuko iyo ugize icyo ugerageje gukora n’ugufasha na we abona aho yahera kuko aba asanze uticaye ubusa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka