Abagore bo mu cyaro ngo bakeneye umuyobozi uzabazamura
Abagore bo mu Karere ka Burera barasaba abagore batorewe kubahagararira kubakorera ubuvugizi bakava mu bukene.
Byavuzwe n’abo mu Kagari ka Gisovu mu Murenge wa Cyanika ku wa 08 Gashyantare 2016, nyuma yo gutora abagore bazabahagararira mu kagari no mu murenge.
Abo bagore bavuga ko ikibazo bafite gikomeye, nk’abagore bo mu cyaro, ari ubukene. Bakavuga ko ubushobozi bubafasha gukora bakiteza imbere.
Karwera Vanessa, umwe muri abo bagore, asaba abagore bazabahagararira kubakorera ubuvugizi na bo bakajya babona ku mafaranga yagenewe abagore aza mu karere.
Agira ati “Tujya twumva ngo hari amafaranga ajya aza y’abadamu…ariko noneho twamara kubatora, amafaranga agaherayo ntibajye kuyatubariza, tugaheruka twabatora. Ariko buriya ubwo dutoye neza, bazatubariza ayo mafaranga noneho bitume n’umugore wo mu cyaro azamuka.”
Ayo mafaranga agenerwa abagore anyura mu kige BDF. Afasha abagore kubona ingwate bityo bakaka inguzanyo muri banki bagashyira mu bikorwa imishinga yabo. Abagore badafite ubushobozi bahabwa ingwate ya 75%.
Ibi babivuga ariko mu gihe mu mpera za 2015, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Burera, Mujawayezu Leonie, yatangaje ko muri ako karere abagore bari kwikura mu bukene. Yavuze ko kabarirwamo abakoperative y’abagore 56 hakaba n’ibimina 242 bizwi by’abagore.
Abagore usanga bitabira ibimina cyane. Ibyo bimina ngo ni byo bibakemurira ibibazo bya buri munsi mu rugo.
Barahura, bagateranya amafaranga, yamara kugwira bagatanga mitiweri, bakaguriranamo amatungo magufi, nk’ihene, ndetse n’imifariso, bagaca nyakatsi yo ku buriri.
Nubwo abagore ngo batari bumva neza akamaro k’amakoperative, Mujawayezu ahamya ko abari muri ibyo bimina ari bo bazigishwa, banasobanurirwe ibyiza by’amakoperative bityo na bo bayatangize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|