Abagore batwite n’abonsa bo mu cyiciro kabiri na bo bagiye kujya bafashwa

Ikigo gishinzwe Iterambere n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho gahunda yo guha amafaranga abagore batwite n’abonsa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ababyeyi batwite n'abonsa babarirwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bazajya bahabwa amafaranga
Ababyeyi batwite n’abonsa babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bazajya bahabwa amafaranga

Ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2019, itangirira mu turere tw’igihugu 17 byagaragaraga ko dufite imibare myinshi y’abana bagwingiye kurusha utundi.

Icyo gihe bitangira, abagore batwite n’abonsa bahabwaga amafaranga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ni abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gusa, kuko icyo cyiciro kibarizwamo abantu batishoboye bafashwa na Leta muri byose.

Ni amafaranga ibihumbi birindwi na magana atanu y’u Rwanda (7500Frw)umuryango ugenerwa buri kwezi, kuva umugore atwite na nyuma yo kubyara agakomeza kuyahabwa kugeza umwana agejeje ku myaka ibiri.

Gusa nubwo umuryango ugenerwa ayo mafaranga buri kwezi, bayahabwa ku gihembwe, ni ukuvuga mu mezi atatu, bityo ukayahabwa ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana atanu y’u Rwanda (22.500Frw).

Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ayo mafaranga amaze gutangwa inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko hashize ibihembwe bibiri.

Ku nshuro ya mbere bahaye abantu 42, naho ku nshuro ya kabiri baha abantu 84 nk’uko bivugwa na Muhongerwa Catherine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge.

Avuga ko izo nshuro zose batanze amafaranga nta muntu wo mu cyiciro cya kabiri bigeze bayaha kuko yari gahunda ireba abari mu cyiciro cya mbere gusa.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa LODA, Nyinawagaga Claudine, iyo ni gahunda igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ni ukuvuga ko iyo umubyeyi utwite ariye neza, n’igihe abyaye akonsa umwana amashereka meza arimo intungamubiri kugeza ku myaka ibiri biba ari intangiriro nziza.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere, ni ukuvuga ari mu nda na nyuma yo kuvuka kugeza afite nibura imyaka ibiri. Iyo umubyeyi utwite afashe indyo yuzuye, na nyuma yo kubyara agakomeza kuyifata akonsa umwana ameshereka meza, ndetse akanatozwa gutegura indyo yuzuye mu gihe umwana atangiye gufata imfashabere, ibyo byose birinda umwana kugwingira”.

Umuyobozi wa LODA avuga ko iyo gahunda yatewe inkunga na Banki y’Isi, bitangira amafaranga ahabwa abari mu cyiciro cya mbere gusa, ariko nyuma yo kuganira na Banki y’Isi basanze ari ngombwa ko ahabwa n’abari mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati “Twararebye dusanga nubwo mu cyiciro cya mbere ari ho hari abaturage bakennye cyane, ariko buriya no mu cya kabiri harimo abakene kandi noneho imibare igaragaza ko ari cyo cyiciro kirimo abantu bato benshi bakibyara, harimo abana benshi kuko icyiciro cya mbere cyiganjemo abantu bakuze cyane.

Nyuma yo kubona ko bikwiriye ko n’abo mu cyiciro cya kabiri bagerwaho n’iyo gahunda, twavuganye na Banki y’Isi tubereka uko ikibazo kimeze nabo barabyemera, ubu twatangiye kubarura n’abo mu cyiciro cya kabiri barebwa n’iyo gahunda kugira ngo bajye bahabwa ayo mafaranga”.

Akomeza agira ati “Kongeraho abo mu cyiciro cya kabiri ntibivuze ko amafaranga Banki y’Isi iduha agenewe iyo gahunda yiyongereye, ahubwo ni ukureba ayari agenewe indi gahunda runaka, mukaba muyiretse mukita ku cyo mubona kihutirwa”.

Gusa nubwo hari abajya bavuga ko iyo gahunda yafatwa nk’ishishikariza abagore kubyara cyane, ibyo ngo si byo kuko abo bagore bahabwa ayo mafaranga banasobanurirwa ko kubyara abana benhsi umuntu adashoboye kurera bigira uruhare mu gutuma bagwingira.

Uwo muyobozi yongeraho ko n’uturere tutaragerwaho n’iyo gahunda izagerayo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Yagize ati “Ubu turi mu gihembwe cya kane ari na cyo cya nyuma cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari. Mu kwa Karindwi tuzaba dutangiye undi mwaka w’ingengo y’imari, ni bwo tuzageza iyo gahunda mu turere 13 dusigaye”.

Uturere 17 twatangiye gukorerwamo iyo gahunda ni utwo byagaragaye ko dufite imibare myinshi y’abana bari mu mutuku (bafite imirire mibi n’igwingira).

Iyo ayo mafaranga atangwa na LODA ngo atandukanye n’andi atangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu (MINALOC).

Atangwa na MINALOC ni amafaranga y’ingoboka ahabwa abageze mu zabukuru batagifite intege zo gukora, abamugaye, Leta yemeye guherekeza, naho ayo yandi ahabwa abagore bakiri bato bakibyara banashobora gukora imirimo ibaha amafaranga mu gihe badatwite, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa LODA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka