Abagore batatu biyemeje gukwirakwiza umuriro w’imirasire y’izuba

Abagore bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bahuguwe ku bijyanye na tekiniki yo kubyaza umuriro imirasire y’izuba barahamagarira abandi bagore kutitinya kuko nabo bashobora kugira ubumenyi bwabateza imbere mu gihe babigizemo ubushake.

Ibi abo bagore babitangaje ubwo basurwaga n’abakozi ba Minisiteri y’uburezi, ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Abo bagore bakora ibijyanye no gukwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, basanga buri mugore atagomba kwitinya kuko na bo bahawe ubumenyi, bakuze, babasha kububyaza umusaruro nk’uko bivugwa na Nyiransengimana Catherine umwe muri abo batekinisiye.

Agira ati “umugore wese ugize ubushake agomba kwiga ikintu cyose akakimenya mu gihe kiba kimuha inyungu iyariyo yose, ndabasaba kutitinya kuko byose twabonye bishoboka”.

Basobanura uko ibyuma bikora ngo umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba uboneke.
Basobanura uko ibyuma bikora ngo umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba uboneke.

Abo bakozi basuye ingo zisaga 200 zo mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata no mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru zose zafashijwe kubona umuriro ukomoka ku kirasire y’izuba ku nkunga y’imishinga Rwanda UK Good Will Organization na Safe Rwanda.

Uwo mushinga kandi wafashije abagore basaga 16 kujya kwihugura mu gihugu cy’u Buhinde mu gihe cy’amezi 6, maze bagarukana ubumenyi batangira gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu ngo z’abaturage batagiraga amashanyarazi.

Ababonye mashanyarazi bavuze ko yabagiriye akamaro kanini kuko peteroli yo gucana yabahendaga kandi abana babo ntibige neza nk’uko bitangazwa na Mushokano Michel atuye mu mudugudu wa Karambi umwe mu bacaniwe n’imirasire y’izuba.

Ati “aya matara yaradufashije cyane kuko yatumye natwe tugira iterambere, tugira amatelefone kuko mbere kuzitunga ntacyo byari bitumariye kuko kuzishyiramo umuriro byaratugoraga”.

Batiri zifasha gutanga umuriro wo gucana.
Batiri zifasha gutanga umuriro wo gucana.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga, Marie Christine Gasingirwa, yashimye ibikorwa by’abo bagore asaba ko bazabyigisha n’abandi ndetse n’abakiri bato.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Bugesera, Rukundo Julius, yavuze ko ibi bikorwa by’ikwirakwizwa ry’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba byateje imbere imiryango myinshi y’ako karere kuko hari itari yakagezweho n’umuriro w’amashanyarazi wa EWSA kuko yari yitaruye umujyi.

Ibi bikorwa byo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bizanakomeza bigere no mu birwa bya Mazane na Sharita aho kuzahageza umuriro w’amashanyarazi bikibereye inzozi ako karere kubera hari intera ndende iri mu kiyaga cya Rweru.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka