Abagore batashoboye gutsindira kujya mu nteko bishimira uburyo bahagarariwe

Bamwe mu bagore bari biyamamaje kujya mu nteko ishinga amategeko mu kiciro cya 30% cyagenewe abagire ariko ntibatsinde, bavuga ko bagenzi babo bashoboye kujyamo babahagarariye neza.

Bamwe mu bagore bari biyamamarije kujya mu cyiciro cya 30% cy'abagore bo mu nteko
Bamwe mu bagore bari biyamamarije kujya mu cyiciro cya 30% cy’abagore bo mu nteko

Mu ntara y’Iburasirazuba hari hiyamamaje abagore 38 bagombaga kuvamo batandatu binjira mu nteko inshingamategeko.

Munganyinka Teddy umwe mu bari biyamamaje avuga ko bazenerewe n’ubwo batsinzwe.

Yemeza ko ikibashisha cyane ariko uko ijwi ryabo rigera mu nteko binyuze kuri bagenzi babo bagiye mu nteko.

Agiraa ati “Turacyavugana na bagenzi bacu bari mu nteko, dufite urubuga duhuriraho n’ubundi igitekerezo cyanjye kiramenyekana, ijwi ryacu riracyahari.”

Yemeza ko urugendo banyuzemo rwabahaye imbaraga zo kurushaho kwitabira gahunda ziteza imbere igihugu, kuko bakiri mu buyobozi bari basanzwemo mbere yo kwiyamamaza.

Businge Aida we avuga ko impamvu bishimye ariko uko bagiye kwiyamamaza batagamije guhatana by’inyungu zabo, bityo n’ababatsinze bajyanye ibitekerezo byabo.

Ati “Abahangana ni ababa bagamije inyungu zabo bwite s’iz’igihugu. Twebwe rero turanezerewe kuko twari tugamije gutanga uruhare rwacu mu kubaka igihugu aho inyungu zacu.”

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018, mu nama yahuje abasenateri bagize komisiyo ya Politiki n’imiyoborere n’inzego zitandukanye harimo abahagarariye imitwe ya Politiki, abiyamamaje n’abanyamadini.

Iyo nama yari igamije kurebera hamwe imigendekere y’amatora y’abadepite yabaye tariki 2 Nzeri uyu mwaka.

Benshi bishimiye uko amatora yagenze, banashima ko imitwe ya Politiki ndetse n’abakandida bafashwe kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka