Abagore barimo gukundishwa itangazamakuru kuko byagaragaye ko bashobora kuricikamo burundu

Bamwe mu bakobwa n’abagore biga umwuga w’itangazamakuru muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda baravuga ko nyuma yo kugira amahirwe yo guhugurwa n’umuryango ushyigikiye abagore bari mu itangazamakuru, Women in News (WIN program ), bungutse byinshi harimo no kwigirira icyizere.

Bamwe mu banyeshuri b'abagore biga itangazamakuru na bamwe mu babahugura muri WIN program
Bamwe mu banyeshuri b’abagore biga itangazamakuru na bamwe mu babahugura muri WIN program

Aba banyeshuri bavuga ko mbere batarabona amahugurwa ya Women in News bari bafite byinshi bibwira bitandukanye n’ibyo bazi ubu.

Uwanyirigira Aloysie Justine, umwe muri abo banyeshuri urangije muri ICK(Institut Catholique de Kabgayi), avuga ko yamenye ko kuva yatangira kwiga itangazamakuru yahise ahinduka umunyamakuru nyine.

Ati “Mbere ntarahugurwa na Women in News, numvaga nzaba umunyamakuru ari uko ndangije kaminuza, kandi mbonye akazi. Nyuma yo guhugurwa rero, banyigishije ko gushaka aho nimenyereza umwuga, gushinga website yanjye cyangwa amapaji yanjye ku mbuga nkoranyambaga, byamfasha kuba umunyamwuga. ”

Naho Deborah Ishimwe wiga mu mwaka wa kabiri muri ICK, we avuga ko yamenye byinshi mu bikorerwa aho bategurira amakuru (newsroom), n’uko agomba kubyitwaramo.
Agira ati “Batubwiye ko muri newsroom hakunze kuvugwamo byinshi bibi, nka sexual harassment (gushyira umuntu ku nkeke hashingiwe ku gitsina),ndetse batwigisha uko ngomba kubyitwaramo nkabyirinda.”

Arongera ati “Batubwiye kandi ko hari aho ushobora kujya gukora, kuko uri umukobwa bakakubona nk’umuntu udashoboye, batwigisha ko ugomba kugaragaza ubushobozi bwawe, kuko ntacyo umuhungu yakora wowe utakora.”

Naho Uwicyeza Vanette wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, we avuga ko yagiye mu itangazamakuru kuko ari ho Leta yamwohereje, atarikundaga, akumva ko atanarishobora. Ariko magingo aya ni umunyamakuru wifitemo icyizere, kandi yerekana ko ashoboye mu gitangazamakuru akorera.

Agira ati “N’ubwo nigaga itangazamakuru sinaryiyumvagamo cyane. Numvaga kandi ko n’iyo nakora itangazamakuru nta bintu bya camera (byo gufata amashusho) nzajyamo! Ariko ubu byose nzi kubikora neza, kuko bandemyemo icyizere n’urukundo rwabyo.”

Umunyamakuru ukorera TV na Radio 1 witwa Assoumpta Mukeshimana, akaba n’umwe mu bagore bahugura abandi mu itangazamakuru, asobanura ko intego z’iyo gahunda ari ugufasha abagore kujya mu nzego z’ubuyobozi. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bukagaragaza ko noneho abagore mu itangazamakuru hari igihe bazagera bakabura. Ngo uko kubura biterwa n’uko abakobwa biga itangazamakuru batarikunda ndetse ntibanigirire icyizere.

Mukeshimana ati “WIN rero yaje kugira ngo dufashe ba bana b’abanyeshuri baherereye mu biga itangazamakuru b’abagore,kugira ngo batinyuke ndetse bagere ku rwego rwo gufata ibyemezo mu itangazamakuru.”

Mukeshimana avuga kandi ko igihe bamaze bahugura hari umusaruro mwiza biri kubaha.

Ati “umusaruro wa mbere ni uko iyo uganira n’umuntu umunsi wa mbere n’uwa kabiri wumva harimo itandukaniro. Bivuze ngo ibyo twababwiye,hari uko bamaze kugenda babishyira mu bikorwa.”

Akomeza ati “Ikindi kandi umusaruro tubona ni uko hari abatangiye kwandika inkuru. Ubu abakobwa batangiye kwandika inkuru, kandi ku nsanganyamatsiko zikomeye, nk’amadokimanteri, amamagazine, cyangwa ukabona ari gukora inkuru ku ndwara ikomeye, bimwe tutamenyereye ku bakobwa.”

Gahunda yo gukundisha abagore itangazamakuru (Win program) imaze imyaka itanu mu Rwanda, aho ihugura abanyeshuri b’abagore biga itangazamakuru, mu rwego rwo kubazamuramo ubushake n’ubushobozi mu gukora umwuga w’itangazamakuru ndetse no kuzamura ihame ry’uburinganire mu mwuga w’itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka