Abagore baributswa ko uburinganire atari uguhimana ahubwo ari ugushyira hamwe

Inama y’igihugu y’abagore ivuga ko hari abagore batarasobanukirwa icyo uburinganire ari cyo bakabukoresha mu buryo bwo guhimana cyangwa guhora, nyamara bari bakwiye kubufata nk’umwanya wo kugira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo no gushyira hamwe.

Umukozi w’inama y’igihugu y’abagore, Patrick Hodari, avuga ko hari abagore bajya bakira bavuga ko bahohotewe n’abagabo ba bo, ugasanga ihohoterwa bakorewe na bo barigizemo uruhare.

Ati “Hari abo tujya twakira ku kazi yumva ko yahohotewe ariko ari nyirakazihamagarira. Akaza akakubwira ngo umugabo aragenda agataha saa sita z’ijoro. Wamubaza uti ese yagukubise byagenze gute? Akakubwira ati nanjye ejo na je saa saba”.

Umukozi w'inama y'igihugu y'abagore, Patrick Hodari, avuga ko uburinganire atari uguhimana cyangwa guhora.
Umukozi w’inama y’igihugu y’abagore, Patrick Hodari, avuga ko uburinganire atari uguhimana cyangwa guhora.

Bamwe mu bagiye bageza ibibazo bya bo ku nama y’igihugu y’abagore usanga ngo ibyo bakora babikora basa n’abari guhora ku bagabo ba bo. Ujya kumva ukumva umuntu arakubwiye ati “Naje saa saba nsanga yaryamye mukinguje yanga kunkingurira, kandi we iyo aje saa sita njyewe ndamukingurira” uku niko Hodari akomeza abivuga.

Kumva nabi ihame ry’uburinganire ngo bishobora gutuma ihohoterwa riba mu miryango, kuko umugabo ashobora gutinda gutaha kubera impamvu zitandukanye, yabwiye umugore we cyangwa atamubwiye ku buryo bitaba intandaro yo guhora hagati y’umugore n’umugabo.

Hodari avuga ko uburinganire bukwiye kwigishwa abantu bahereye mu bana bakiri bato, bakigishwa ko umwana w’umuhungu n’umukobwa bafite uburenganzira bumwe ku mahirwe yose ashoboka.

Ibyo ngo byatuma igihe umwana yakuze agashaka yumva ko umugore we cyangwa umugabo we bafite uburenganzira bumwe mu muryango; nk’uko Hodari yabisobanuye mu nama y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa mu miryango yahuje abaturage bo mu mirenge inyuranye igize akarere ka Kayonza tariki 19/01/2014.

Bamwe mu bagore bemeza ko hari bagenzi ba bo bafata uburinganire uko butari.
Bamwe mu bagore bemeza ko hari bagenzi ba bo bafata uburinganire uko butari.

Gusobanukirwa nabi uburinganire ni kimwe mu bikunze gutera ihohoterwa mu miryango nk’uko bamwe mu baturage na bo babyemeza. Mukakimenyi wo mu murenge wa Nyamirama avuga ko hari abagore bumva ko inshingano za bo nk’abagore n’abagabo bagomba kuzikora kuko uburinganire bwaje.

Ati “Hari ibyo umugore akwiye gukora mu muryango hari n’ibyo umugabo akora. Hari abagore babyumva nabi bakumva ko n’umugabo yasasa umugore ageretse akaguru ku kandi kandi si byo. Izo ni inshingano z’abagore”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyo natwe hari igihe abagabo bacu badukubita aritwe tubifitemo uruhare aho kugirango tubanze tubumve ahubwo tugahita twishyira hejuru tukabafungana umutwe wasanga umugabo nawe ameze gutyo ubwo intambara ikaba irarose nibyo kugirango ingo zacu zitere imbere nuko tugomba kubahana kandi umwe yakosa ukihutira gusaba imbabazi.

Mutuyimana yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

ibi bigaragara cyane mubyaro aho usanga habaho kwitiranye uburinganire nkubwuzuzanye murugo, bo bakabyitiranya n’uburinganire kumva ko bareshyeje n’umugabo , azavuga nawe akamusubiramo, azajya gufata icupa agataha saa yine, umugore we kahagera saa saba, kuko baringaniye, nizereko aba babashije kubyumva neza . ubukangurambaga nkubu bukenewe henshi mugihugu cyane cyane mubyaro

charles yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

ariko ni kuko kugirango umuryango nyarwanda utere imbere nuko mu miryango hagati umugore n’umugabo babasha kumvika

gakire yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ariko abayobozi bamwe nibo bayobya abandi,nonese abantu
ntibareshya,eretseko ubushobozi butangana.Nanone bage
bakoresha ubwuzuzanye, kureshya ibyontibisobanutse.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

erega nubundi igitera ibibazo mu bantu ni ukutumva ikigamijwe muri gahunda zateguwe!!! naho ubundi uburinganire ni sawa mu gihe bwakoreshwa neza

lava yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka