Abagore bari mu buyobozi biyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda
Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye mu karere ka Nyamasheke, bagiranye inama n’abagize ihuriro ry’abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) babashishikariza kugira uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Afungura iyi nama ku mugaragaro tariki 26/09/2012, Depite Mwiza Espérance yashimiye abagore bo mu karere ka Nyamasheke umurava bafite mu bikorwa by’iterambere ry’umugore ndetse n’ubufatanye bagirana n’ubuyobozi bw’akarere mu gushyira gahunda za Leta mu bikorwa.
Honorable Mwiza yavuze ko hagomba imbaraga kugira ngo mu Rwanda hubakwe umuryango uhamye ushingiye ku ndangagaciro z’umuco w’igihugu, kuko hari kugaragara ingaruka nyinshi zo kubura uburere mu miryango, nko kwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko, gutwara inda z’indaro, n’ibindi.
Hashingiwe ku nsanganyamatsiko ya FFRP muri uyu mwaka ariyo “twiheshe agaciro turushaho kubumbatira ubusugire bw’umuryango”, abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo ahanini riterwa n’uburere bugenda bukendera mu miryango, ndetse banasobanurirwa n’amwe mu mategeko mpanabyaha yo mu Rwanda.

Depite Rutijanwa Marie Pélagie watanze ikiganiro kuri aya mategeko, yagarutse ku ngingo ya 164 isobanura aho umuntu ashobora gukuramo inda mu gihe hagaragajwe ibimenyetso by’uko yahohotewe kandi bikemezwa na Polisi ndetse n’abaganga.
Yanaboneyeho gusaba abari mu nama gukangurira abantu bose gutanga amakuru ku gihe kugira ngo buri wese abone uburenganzira bwe, uwakoze amahano akurikiranwe mu maguru mashya.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, abagore bari mu nama biyemeje kumanuka mu nzego zo hasi kugera no mu miryango kugira ngo bongere kwibutsa akamaro k’indangagaciro mu burere bw’umuryango.
Biyemeje na none kuba abavugizi b’abo bahagarariye mu nzego z’ubuyobozi no kurwanya ihohoterwa bivuye inyuma.
Asoza iyi nama, Depite Mwiza yasabye aba bagore gukomera ku ndangagaciro z’umuco mu ngo, gukangurira abagore kumenya amategeko abarengera, kubashishikariza kwiyubakamo icyizere kizabageza ku iterambere, kuba inyangamugayo no kwitangira abandi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|