Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahamya ko bubateza imbere

Bamwe mu bagore batinyutse bakajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo n’imiryango yabo, kubera ko amafaranga bakorera abafasha mu bikorwa bitandukanye.

Abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bavuga ko byabafashije kwiteza imbere
Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko byabafashije kwiteza imbere

Hari umubare w’abantu batari bacye bafite imyumvire y’uko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari iy’abagabo gusa, ku buryo byagiye bituma abagore benshi batinya gukora imirimo yo muri urwo rwego, ariko burya ngo abatinyutse bakayikora nta kandi kazi bifuza kuba bakora.

Abagore bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavuga ko bitewe n’iterambere Igihugu kigenda kigeraho, ubucukuzi bukorwa uyu munsi butandukanye n’ubwakorwaga cyera, kubera ko byinshi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo bikarushaho kuborohereza, kubera ko biba bidasaba imbaraga cyane.

Vestine Kamugwera ni umucukuzi w’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko anezezwa nuko ari umwe mu bagore batangije umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi akaba abikora kinyamwuga.

Ati “Nejejwe no kuba ndi umugore watangije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kandi nkaba ndi umwe mu babikora neza, bitandukanye no mu myaka yashize, kuko ubu dufite abakozi bagera kuri 450, aho twinjiza toni 12 ku kwezi cyangwa se 10, tukaba turi bamwe mu bagore bafite umwanya wa gatatu winjiza wolfram nyinshi ku rwego rw’Igihugu. Ni ikintu gishimishije kandi cyanyuze umutima wanjye.”

Akomeza agira ati “Byatumye nigisha abana banjye, mbasha kuba heza, mbese urebye hari aho navuye, hari n’aho nageze, kandi numva mfite intumbero yo kuzagera kure, aho nanjye ntatekereza, ariko numva nzahagera. Numva ku bwanjye urubyiruko rwakwitabira uyu mwuga w’ubucukuzi ndetse bakanawukunda, mu bakozi 450 nkoresha urubyiruko rugeze kuri 250 harimo n’abakobwa.”

Hurain Iradukunda ni umwe mu bakobwa bato bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi banabyize, avuga ko mbere atabikundaga ariko aho yabyinjiriyemo yarushijeho kugenda abikunda, ku buryo byamwaguye mu mutwe agashobora gukora ubushakashatsi butandukanye, kuri ubu akaba afite iminshinga itanu.

Ati “Harimo umushinga wo kujya tumenya amakuru ajyanye n’ibirunga ko bigiye kuruka, tukabasha kwitegura neza, umushinga wa kabiri uravuga ku byo dusanzwe dufite ku Isi, dushobora gushyira mu byo ba mukerarugendo bakenera. Umushinga wa gatatu uvuga ku bijyanye no gufata ibyo twita imyanda aho nkorera, hanyuma tukabibyazamo ikindi kintu nka sima, bikaba byaremejwe mu igeragezwa ryakozwe.”

Yungamo ati “Uwa kane ni umushinga w’uko igihe twarangije gucukura haba hakenewe gusiba ibyobo tuba twaracuye, ariko ubu nashyizemo n’ikintu cy’uko abantu muri rusange dukeneye kumenya ko ibyo bintu byabayeho, tukaba twarabigize nk’ubukerarugendo, ubwo bushakashatsi nibujya hanze, abantu bazasura aho hantu babashe kubona ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Umushinga wa gatanu wa Iradukunda ni uw’uko hakorwa ububiko bw’ibikoresho bikenerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hanyuma kubera ko akenshi ababujyamo nta mikoro ahagije baba bafite, bakajya babihabwa, ubundi bakagenda babyishyura buhoro buhoro.

Abagore basigaye baratinyutse imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yavugwaga ko ari iy'abagabo
Abagore basigaye baratinyutse imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavugwaga ko ari iy’abagabo

Donard Nsengumuremyi uhagarariye ibijyanye n’ubucukunzi hamwe n’ubugenzuzi bwa mine mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB), avuga ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abagore bacye bagaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari inyigo bakoze.

Ati “Kugira ikompanyi zabo zicukura na bo barazifite, ariko no kwitabira imirimo itandukanye abagabo bakora, cyane cyane iyo gukoresha amamashini, isaba ingufu cyane, kuko basaga nk’aho bayitinya, ariko turimo kugenda tubibakangurira kugira ngo babijyemo ndetse no kujya kubyiga. Abantu bumvaga ko abagore bafite ingufu nke batabishobora, ariko uko bigenda n’ikoranabuhanga n’iterambere, bigenda bigaragara ko abagore imirimo yose irimo bayishobora.”

Abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bari ku kigero cya 16%, mu gihe abafite ibirombe bicukurwamo bari ku kigero cya 11%, naho mu gihugu hose hakaba hari za sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zigera hafi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka