Abagore barenga 60 bahunze Congo bakorewe ihohoterwa
Nyinshi mu mpunzi zahunze uburasirazuba bwa Congo ngo ntizahunze intambara ahubwo ngo zahunze ibikorwa by’ihohoterwa zikorerwa kandi hatabaye intambara, ababahohotera bakitwaza ko bavuga Ikinyarwanda kandi bakaba mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu mpunzi zigera ku bihumbi 20 zageze mu Rwanda, abagore barenga 60 bakiriwe mu nkambi ya Nkamira bakorewe ibikorwa by’ihohoterwa birimo gufatwa ku ngufu no gukubitwa.
Ubuyobozi bw’inkambi ya Nkamira buvuga ko hari n’abandi bagiye bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa ariko bagatinya kubigaragaza.
Nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu nkambi, abagore bagera kuri 32 baje bahohotewe biba ngomba ko bajyanwa kwa muganga mu gihe cy’ukwezi kwa Nyakanga. Abenshi mu bahohotewe baraturutse mu bice bitarimo kuberamo intambara ya M23 n’ingabo za Leta ahubwo bagiye bakurwa mu byabo n’imitwe y’itwaza intwaro ibahora kuvuga Ikinyarwanda.
Abatugwa agatoki gukora ibyo bikorwa barimo ingabo za Leta ya Congo, FDLR na Raïa Mutomboki babashinja ko bakorana na M23 ; nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira.
Izi mpunzi kandi zitangaza ko zihangayikishijwe n’igikorwa ingabo za Leta ya Congo zatangiye cyo kwiyunga n’imitwe ikora ibikorwa byo guhohotera abaturage birimo Raïa Mutomboki na FDLR.
Nkuko bigaragara mu duce bavuyemo turimo Mushaki mu kwezi kwa Gicurasi, Goma mu kwezi kwa Nyakanga hamwe na Rucuru mu kwezi kwa Kamena ngo bagiye bava muri ibyo bice nta ntambara irimo ahubwo baziraga kuvuga Ikinyarwanda no kuba mu bwoko bw’Abatutsi.
Ingabo za Leta ya Congo zatangiye igikorwa cyo kwiyunga ku mitwe yitwaza intwaro kugira ngo batangire igikorwa kiswe Anti-Tutsi mu kurwanya M23 nk’uko byatangajwe na Janvier Karairi uyobora umutwe wa Maï-Maï.
Uyu muyobozi wa Maï-Maï yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo hamwe na MONUSCO baje kumureba tatiki 21/08/2012 bamusaba gufatanya nawe muri iki gikorwa cya Anti-Tutsi.
Kuba Mai-Mai isanzwe iri mu bahohotera abaturage bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bishobora kongera ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abavuga Ikinyarwanda bakiri mu burasirazuba bwa Congo nk’uko bamwe mu mpunzi babigaragaza.
Kanani Josephine ni umwe mu bagaragaje ko yitabaje ingabo za Leta ya Congo zimaze kwica umugabo we mu kwezi kwa Kamena zikamubwira ko ntacyo zamumarira kuva ari Umututsi kandi zitabashaka mu gihugu cyabo.
Kanani avuga ko yatabaje n’ingabo za MONUSCO ariko ntacyo zashoboye gukora aho yari atuye Rushuro, ibi bikaba byaratumye atwikirwa inzu n’ibintu bye birasahurwa kandi yarashoboraga gutabarwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|