Abagore barashishikarizwa kwitabira ibikorwa by’inyungu rusange

Mu muganda w’abagore wabaye tariki 24/10/2015, bahamagariwe kugira uruhare muri gahunda z’inyungu rusange baharanira iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu

Mu karere ka Kamonyi, umuganda wabereye mu mudugudu wa Migina, Akagari ka Gihira mu murenge wa Gacurabwenge, aho bakoze ibikorwa bitandukanye ku nzu iri kubakirwa umukecuru utishoboye witwa Murekatete Hawa.

Umuganda w'abagore waritabiriwe ku buryo bushimishije
Umuganda w’abagore waritabiriwe ku buryo bushimishije

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Uwamahoro Prisca, yakanguriye abagore kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda, birimo kugira isuku, kwitabira ubwisungane mu kwivuza no gukemura ibibazo by’amakimbirane biri mu miryango.

Aributsa abagore ko kugira ngo ingo zabo zigere ku iterambere bakwiye kubigiramo uruhare bafatanyije n’abo bashakanye kandi ko iterambere ry’igihugu rihera ku muryango.

Ati “ Ubukangurambaga buzakorerwa imiryango bugamije kubibutsa kubana basezeranye imbere y’amategeko, abakobwa babyariye iwabo tuzabibutsa kwita ku bana babo”.

Umuganda w'abagore wanitabiriwe n'abagabo
Umuganda w’abagore wanitabiriwe n’abagabo

Ahobantegeye Liliane, umwe mu bagore bitabiriye umuganda, ashima Leta y’ubumwe yahaye abagore ijambo kuko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.

Atangaza ko yanejejwe no kuba habaye umuganda ugenewe abagore kuko harimo abatajyaga bitabira umuganda rusange.

Aragira ati “Gukangurira abagore kwitabira umuganda ni ibintu byanshimishije. Ubundi wumvaga umuganda ukumva n’uw’abagabo.

Twari tutarasobanukirwa kubera imyumvire iri hasi ariko ubu tuzajya tujya gufatanya n’abandi tuve mu bwigunge”.

N’ubwo umuganda watekerejwe n’abagore, witabiwe n’abagabo batari bake.

Abagabo nabo bitabiriye uwo muganda
Abagabo nabo bitabiriye uwo muganda

Uwineza Claudine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, ashima ubufatanye bwaranze abagore n’abagabo mu kubakira abatishoboye batuye Umudugudu wa Migina kuko bamaze kubakira abagera kuri batandatu. Arabasaba no gufatanya mu kazi ko mu rugo no kwita ku bana.

Uyu muganda wabimburiye ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bw’abagore mu kugira uruhare muri gahunda z’inyungu rusange no kwita ku muryango; buzarangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2015.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka