Abagore barasaba banki gutanga inguzanyo ku bikoresho by’ikoranabuhanga

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga n’ubuvugizi cyateguwe n’umuryango Save Generations Organization, ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore n’abagabo ku kigero kingana, bigamije kugabanya icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha ikoranabuhanga no kuvanaho imbogamizi zituma badakoresha ikoranabuhanga; bamwe mu bagore baganirijwe basabye ko nk’uko banki n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo zo kubaka amazu n’imodoka hakwiye no gutekerezwa uko ibikoresho by’ikoranabuhanga byashyirirwaho inguzanyo.

Umukunzi Sandrine avuga ko bifuza ko banki zaha abagore inguzanyo z'ibikoresho by'ikoranabuhanga
Umukunzi Sandrine avuga ko bifuza ko banki zaha abagore inguzanyo z’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Nk’uko byagaragajwe na Umukunzi Sandrine, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Head of Programs) muri Save Generations Organization, ubu bukangurambaga n’ubuvugizi bwatangijwe n’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Save Generations Organization uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko, n’umugore, guhera mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2021, bugamije gukangurira umugore n’umukobwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga; gukorera ubuvugizi imbogamizi zituma umugore n’umukobwa batabona amahirwe angana naya basaza babo ku gukoresha ikoranabuhanga bigamije kwiteza imbere, no gusaba ko harebwa uburyo izo mbogamizi mu ikoresha ry’ikoranabuhanga zabakurirwaho.

Ibi byagaragajwe mu kiganiro cyaciye kuri KT radio cyahuje abagore mu byiciro bitandukanye inzobere mw’ikoranabuhanga, mu bucuruzi, mu nzego za Leta na sosiyite siviri aho bagaragaje ko ukurikije ibyiciro by’ubushobozi bw’abagore, bikigoye kuri benshi kwibonera ubushobozi bwo kugura ibikoresho bijyanye n’igihe, bigatuma hari abakomeza gusigara inyuma ugereranyije n’abagabo.

Umukunzi Sandrine, avuga ko bumwe mu buryo bumva bwafasha abagore n’abakobwa ari uko abashoramari n’abikorera bashora imari mu bikoresho by’ikoranabuhanga ku giciro kidahenze cyane, bakumva ko umugore abakeneye ngo ibikorwa byabo bitere imbere, kandi umugore afite ibyamukomokaho biteza imbere Igihugu igihe bahawe amahirwe.

Agira ati, “Turifuza ko aho byashoboka amabanki yashyiraho uburyo bwo gutanga inguzanyo z’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku bagore nk’uko bigenda ku bindi bikoresho nk’amazu n’imodoka bitangirwa inguzanyo”.

Ni igitekerezo ahuriyeho na Sylvie Nsanga inararibonye mw’ikoranabuhanga aho agaragaza ko abashoramari n’abikorera bafite ibikorwa by’ikoranabuhanga bakwiye kuzirikana ko hari amahirwe ahari ku bagore mu kwiteza imbere.

Agira ati, “Ishoramari mu ikoranabuhanga ku bagore n’abakobwa ritanga amahirwe y’umurimo kandi winjiza igihe bene abo bakwinjiza abagore mu bkorwa byabo by’ikoranabuhanga amabanki akabaha inguzanyo, abakora ubucuruzi bugari bakabakopa ibikoresho by’ikoranabuhanga baba baguye ibikorwa byabo kandi umugore yageze ku ikoranabuhanga.

Mu bagore n’abakobwa bafite ubushobozi buke mu kwigondera ikoranabuhanga rigezweho harimo nk’abacuruzi baciriritse bavuga ko kubona telefone zigezweho bisaba ubushobozi burenze igishoro bakoresha, bikaba bibangamiye abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse kubona uko bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibyo bakora no gutumanaho n’abakiriya ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera
Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera

Josiane Ugirumurera umucuruzi w’imboto mu mujyi wa Kigali avuga ko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ikoranabuhanga rya terefone ryamufashije kugemurira imbuto abakiriya hirya no hino aho avugana nabo ku ikoranabuhanga rya (WhatsApp) akaboherereza imbuto mu ngo nabo bakamwishyura kuri terefone.

Avuga ko n’ubwo we abigeraho bitoroheye benshi bacuruzanya nawe kuko usanga abenshi nta bushobozi bwo kugura izo terefone zigezweho.
Agira ati, “Ikoranabuhanga riramfasha mu kazi ariko usanga nk’uburyo bwo kwishyura ikorabuhanga bitoroshye, usanga kandi terefone zihenze kuko izishoboye gukoresha ikoranabuhanga imwe itaca munsi y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw), terefone ziramutse ziguze makeya abazikoresha bakwiyongera bityo abagore besnhi bakagera ku ikoranabuhanga”.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga binahenze abakora umwuga w’itangazamakuru

Peace Hilary Tumwesigyire ukora umwuga w’itangazamakuru nawe agaragaza ko ikoranabuhanga ryamufashije cyane kubona amakuru ageza ku bakurikira igitangazamakuru cye kandi ko ikoranabuhanga ryatinyuye abagore bagenda batinyuka gufungura ibitangazamakuru kandi baratangiye bakorera abagabo.

Ahamya ko ikoranabuhanga rikenewe cyane ku bagore n’abakobwa ariko ubushobozi bwabo bukiri buke kandi ibikoresho bikenewe bihenze, ibyo bikaba bimwe mu bibangamiye abagore bakoresha ikoranabuhanga.

Agira ati “Nk’amakamera dukoresha usanga agura amafaranga menshi ku buryo bitoroshye ngo tubone ibikoresho bijyanye n’igihe bishobora gutuma dukora ibiganiro imbonankubone (live streaming)”, ibyo ni nk’imbogamizi ikumira abagore benshi mu rugendo rw’ikoranabuhanga”.

Tumwesigyire Peace avuga ko caméra n'ibijyanye nazo bihenze ku mugore
Tumwesigyire Peace avuga ko caméra n’ibijyanye nazo bihenze ku mugore

Umuryango Save Generations Organization ugaragaza ko ibijyanye n’umubare w’abagana amashuri y’ikoranabuhanga ukiri muke kubera imyumvire y’igihe kirekire ituma abagore n’abakobwa batitabira ikoranabuhanga mu mashuri. Save Generations Organization ikaba ihamagarira ubufatnaye bwa buri rwego gufatanya ku gabanya icyuho kiri hagati y’abagore n’abakobwa mw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka