Abagore barakangurirwa gutinyuka kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi
Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irakangurira abagore gutinyuka kujya biyamamariza imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, isanzwe ifatwa nk’imyanya yagenewe abagabo haba ku biyamamaza cyangwa ku batora.
MINALOC yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kanama 2015 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwegereza ubuyobozi abaturage wizihizwa kuri iyi tariki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Munyeshyaka Vincent, yasabye abagore kwigirira ikizere bagahindura imyumvire ku bijyanye n’imirimo imwe kuko byagaragaye ko hari ubwo abagore bayikora, bakanayikora neza kurusha abagabo.
Yagize ati “Ahenshi yaba mu mitwe y’abatora ndetse n’abiyamamaza, bakunze kumva ko hari imyanya abagore badashobora kwiyamamariza, ugasanga iyo badashinzwe imibereho myiza, bashingwa ubwanditsi cyangwa isuku.”
Yakomeje avuga ko ibyo bireba n’Abanyarwanda muri rusange aiko bigahera ku bagore ubwabo, bakumva ko nabo bahabwa ikizere kingana n’icyabagabo, bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuba bayobora imyanya yose.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugucy’Imiyoborere (RGB), wasabye abagore ko hejuru y‘imirimo bakora bitagomba kubabuza kwibuka inshingano z’urugo nk’ababyeyi.
Ati “Abagore barashoboye kandi barabigaragaje aho 64% bagize intekonshingamategeko ari abagore inteko ikaba iri gukora inshingano zayo neza, ndizera rero ko n’ahandi abagore babishobora, ahubwo nibatinyuke kandi bamenye no gukora gahunda zabo neza, kugirango bibuke n’inshingano zaboz’urugo nk’ababyeyi.”
Yanasabye kandi abagabo ko bashyigikira abagore mu iterambere ryabo, bakabagirira icyizere, kuko ntacyo abagore bakwigezaho bonyine badashyigikiwe n’abagabo, kimwe n’uko n’abagabo ntacyo bageraho ubwabo badashyigikiwe n’abagore.
Kugeza ubu mu muryango Nyarwanda abagore bagize 52% abagabo bakagira 48%, ariko mu buyobozi bwose bw’igihugu haracyagaragara icyuho cy’abayobozi b’abagore, aho abagore b’abayobozi mu gihugu cyose bagera kuri 46%.
Iyo niyo mpamvu yatumye MINALOC yiyemeze kwizihiza uyu munsi izirikana abagore, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukomeza gushimangira ubuyobozi bwegerejwe abaturage n’iterambere ryabo binyuze mu ruhare rufatika rw’abagore mu buyobozi bw’ibanze.”
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abagore mutinyuke maze mwiyamamarize imyanya ikomeye , mwihangire imirimo muyihe n’abandi dore mwahawe agaciro i Rwanda