Abagore bakora ubucuruzi bizihije umunsi Mpuzamahanga w’Umugore bishimira ibyagezweho
Ni ibirori byabaye ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, byitabiriwe n’ingeri zitandukanye, aho abagore bashimiwe umuhate bagira mu guteza imbere Igihugu, ndetse bibutswa ko bitezweho gutanga umusanzu muri gahunda y’Igihugu ya NST2 ndetse na 2050.

Nubwo abagore bakataje mu bucuruzi, bagaragaza ko bagifite imbogamizi nk’uko bigarukwaho na Diane Kamanzi, ufite uruganda rukora imyenda mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Ati “Haracyari bamwe batarumva ko umugore ashoboye, kuko usanga bamufata mu ishusho y’umugore wakora bizinesi nto, umugore w’Umunyafurika ibyo biramudindiza. Ibyo bikwiye guhinduka burundu, kuko birushaho kudusubiza inyuma”.
Diane Kamanzi ari mu bagore bahembwe kuri uwo munsi, nk’umugore ufite uruganda rukomeye rukora imyenda, rubasha guhangana ku isoko ry’umurimo, kuba atanga akazi ku bandi Banyarwanda bagera kuri 500.
Kamanzi asaba abagore bagenzi be bamaze kwinjira mu bucuruzi kujya batezanya imbere, mu kugura ibicuruzwa bagenzi babo bakora hano mu Rwanda, kugira ngo babashe kubyamamaza no mu bandi.
Thérèse Sekamana ni umuyobozi mukuru w’ikiciro kihariye kibarizwamo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga b’abacuruzi, avuga ko abagore bari mu bucuruzi mu Rwanda bangana na 46%.
Madamu Sekamana yizeza abagore ahagarariye mu bucuruzi ko imbogamizi bafite bazakomeza kugenda bareba uburyo zakemuka.
Ati “Akenshi ibibazo duhura na byo ni ibijyanye no kubona amafaranga. Natwe tubifitemo uruhare, ndetse kujya mu masoko yo hanze akenshi birabagora, mu gihe umugabo atabikwemereye”.

Madamu Sekamana asanga igisubizo kuri iki kibazo ari uko umugabo n’umugore bakwiye gukorera hamwe, abagabo bakizera ko umugore wabashije kujya muri bizinesi, ashoboye bityo n’inzego za Leta zigatanga ubufasha ahabaye amananiza.
Ati “Tugomba kugira uruhare muri izi gahunda zombi, mbere na mbere tugasobanurira ba rwiyemezamirimo icyo Igihugu kitwitezeho, bakabyiyumvamo kuko Igihugu ari icyacu”.
Silas Ngayaboshya, umuyobozi ushinzwe uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), avuga ko mu myaka 50 u Rwanda rumaze rwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, rwakoze ibidasanzwe kuko umugore ageze ku rwego rushimishije.
Ati "Mu Gihugu cyacu, mu by’ukuri umugore ageze ku rwego rushimishije ndetse twavuga ko twakoze ibidasanzwe, ugereranyije cyane cyane mu myaka 30 ishize Igihugu cyibohoye. Hakozwe ibidasanzwe mu iterambere ry’umugore muri rusange, ariko by’umwihariko umugore mu buyobozi, mu bukungu, mu burezi, mu bucuruzi mbese umugore yatejwe imbere ku mpande zose”.
Akomeza agira ati "Mu cyerekezo dukomeje, ni uko Iterambere ry’umugore no kumwongerera ubushobozi, bigomba kujyana no guteza imbere uburinganire, bikiinjizwa mu nzego zose za Leta. Icya Kabiri ni uko tugomba guteza imbere umugore mu bukungu, n’ubwo tugeze ahashimishije ntabwo aho twifuza turahagera."

Avuga ko guteza imbere umugore mu bukungu bidakwiye kugarukira gusa ku kugera ku mafaranga, ahubwo no mu rugo akaba umuntu ufata icyemezo cy’uko ayo mafaranga agomba gukoreshwa, kuko hakirimo ikibazo nk’uko ibyegeranyo bikorwa bibigaragaza.
Ngayaboshya avuga ko ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga, harimo guhindura imyumvire iri mu muryango mugari, kuko hari aho ugisanga abagore bitinya, ndetse n’abakorera amafaranga ntibabashe kuyafataho ibyemezo ku ikoreshwa ryayo.
Akomeza agira ati "Abagore bazatera imbere ku buryo burambye ari uko twahinduye n’imyumvire no mu bagabo bakaba abafanyabikorwa n’abagore, bagahindura bya bindi bikibangamira wa mugore ufite ibyangombwa byose byamufasha gutera imbere, ariko akaba atagendera ku muvuduko twifuza."
Kongerera ubushobozi abagore, biri mu bigomba gukorwa mu kubafasha gutera imbere cyane cyane haherewe mu nzego bamaze kugeramo, ndetse no kubatinyura kwitabira kujya mu zindi nzego z’imirimo zicyiganjemo abagabo, zirimo nko gutwara abantu n’ibintu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwiga ikoranabuhanga.
Ngayaboshya avuga ko hari inzego usanga uruhare ndetse n’ubwitabire bw’abagore bigaragara cyane, by’umwihariko mu nzego z’ubuyobozi nk’uko imibare ibigaragaza binyuze mu matora.
Yakomoje no ku nshingano y’inyabutatu ikwiye kubahirizwa mu buringanire, by’umwihariko ku kikibazo cy’isaranganywa ry’imirimo yo mu rugo, aho usanga iharirwa abagore.
Yagize ati “Inshingano y’inyabutatu rero ni ikintu twibandaho cyane mu buringanire, aho umugore agomba kujya no gukora akazi gasanzwe cyangwa akaba umucuruzi, ariko nabwo abana baba bakeneye kurerwa. Gusa dushyira imbaraga cyane ku guca ikintu cyo kumva ko umugore ari we ugomba kurera abana”.
Avuga ko ibyo bikorwa bishingiye ku isaranganywa ry’inshingano hagati y’abagabo n’abagore binyuze mu mucyo no mu butabera, bishingiye kandi k’ufite umwanya, ubushobozi no ku kamaro k’ikintu buri wese arimo gufasha urugo.
Mu guteza imbere uburinganire, kuri ubu hashyizweho ingamba ku rwego rw’Igihugu yo gushishikariza abagabo n’abasore kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere mu kugera ku buringanire (National Transformative Strategy Engaging Men and Boys for Gender Equality).

Ngayaboshya avuga ko muri izo ngamba zo ku rwego rw’Igihugu, harimo gushishikariza abagabo n’abasore kugira uruhare mu mirimo yo mu rugo itishyurwa.
Ati "Ibyo abagabo bakabigiramo uruhare kuko n’ubundi mu gihe umugore yaba afite ubushobozi bwo kujya gukora ubwo bucuruzi, akazana amafaranga mu rugo ariko ntajye kubikora kubera ko agomba kurera umwana mu gihe umugabo na we ari aho. Icyo umugabo atashobora ni uguha umwana ibere ariko kumurera, umugabo akwiye kumva ko abikora ari inshingano kandi akabyishimira kuko kurera umwana ni ibintu binaryoha”.
Muri ibi birori hashimiwe abagore batandukanye bahize abandi mu kuba ba Rwiyemezamirimo beza, bahanga udushya, guhanga akazi ku bandi n’ibandi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) muri ibi birori, yagaragaje ko abagore bitezweho gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda ya NST2, ndetse n’icyerekezo cya 2050.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|