Abagore bakora itangazamakuru barakangurirwa gutinyuka bakagaragaza ko bashoboye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yemeza ko abagore bakora itangazamakuru bashoboye, ariko bakwiye gukanguka, bakerekana ko bashoboye nka basaza babo bakora umwuga umwe.

Abanyamakuru b'abagore bakanguriwe kwitinyuka no kwigirira icyizere mu mwuga wabo
Abanyamakuru b’abagore bakanguriwe kwitinyuka no kwigirira icyizere mu mwuga wabo

Yabitangarije mu mahugurwa ajyanye n’imyitwarire mu kazi ndetse no ku bunyamwuga mu bagore bari mu itangazamakuru mu Rwanda, yateguwe n’ishyirahamwe ry’abagore bakora itangazamakuru (ARFEM).

Muri aya mahugurwa yabaye ku wa kane taliki 8 Gashyantare 2018 hagaragajwe ko, abagore bakora itangazamakuru hari zimwe mu nkuru zikomeye zirimo iza politiki, zirimo iz’ubukungu, umutekano, siporo n’izindi batoherezwamo, kubera ko batagirirwa icyizere .

Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, bugaragaza ko abagore bizerwa ku kigero cya 3.3% mu gihe abagabo bo bizerwa ku kigero cya 65%.

Mbungiramihigo ashingira kuri ibi asaba abagore gutera intambwe igaragara mu kugaragaza koko ko bashoboye, bakizerwa, kandi ko ntawuzabaha icyizere batabanje kukiha.

Yagize ati “Abagore mu itangazamakuru tubashishikariza, kwitinyuka kuko barashoboye, kandi babashije gukora ibyo bagenzi babo b’abagabo bakora.”

Ibi kandi bishimangirwa na Egidie Ingabire umuyobozi wa ARFEM, uvuga ko abagore bagomba gufata iya mbere ntibemere guhezwa no gusubizwa inyuma nk’uko bimeze hamwe na hamwe mu bitangazamakuru bikoresha abagore.

Yagize ati “Ubwo ari twebwe tugomba kuzana iyo mpinduka, nitugende tube abambere, mu gutanga ibitekerezo by’inkuru nziza. Nibaziha abagabo duharanire uburenganzira bwacu, ntitugende ngo tubereke ko turi ba bantu bavuze ko badashoboye.”

Umwe mu banyamakuru b’abakobwa waganiriye na Kigali Today, yemeza ko abagore bashoboye, ariko bakeneye guhabwa urubuga kugira ngo bigaragaze nka basaza babo.

Mukobwajana Assiyata umunyamakuru wa Isango Star yagize ati “Abagore turashoboye sinumva ko watanga igitekerezo cy’inkuru nziza wayikora neza ngo ubutaha ntibakohereze muri izo nkuru abagabo bakora. Gusa abayobozi b’ibitangazamakuru nibagirire icyizere abagore bizikora.”

Ibindi bibazo abagore bagaragaje muri aya mahugurwa ngo harimo kuba hamwe na hamwe usanga badahembwa kimwe n’abagabo bagenzi babo kandi bakora inshingano zimwe, no kuba muri rusange hakiri umubare muke w’abagore bakora itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka