Abagore bakomeje kwigobotora ingeso ya ‘Ndongora Nitunge’

Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje inzira yo kwiteza imbere kandi barwanya ingeso ya ‘Ndongora Nitunge’ binyuze mu kwibumbira mu matsinda abafasha kubitsa no kugurizanya.

Bamwe mu bagore usanga ari bo bashakisha ibitunga urugo
Bamwe mu bagore usanga ari bo bashakisha ibitunga urugo

‘Ndongora Nitunge’ ni ingeso imaze imyaka myinshi mu Karere ka Rubavu, ndetse abantu bakuru bavuga ko yatangiye mu myaka ya 1997, aho abagabo baburaga akazi bagatungwa n’abagore.

Ibi byatumye abagabo batangira kujya bemera gusigara mu ngo abagore bakaba ari bo bashaka ubushobozi bagatunga ingo zabo.

Uko imyaka yagiye ishira, abagore bakomeje gukora ubucuruzi bakoresheje ibasi cyangwa agatebo, bagashaka ubushobozi butunga urugo abagabo bicaye.

Iyi migirire yahaye abagore ubushobozi ariko ibashyiraho imvune, naho abagabo biyambura inshingano zo gutunga ingo ahubwo bashinjwa gushaka abagore benshi bitaye ku babitaho kurusha abandi.

Umwe mu bagore bahaye amakuru Kigali Today utuye mu Murenge wa Nyamyumba muri Rubavu, avuga ko yatawe n’umugabo kubera kutumvikana, umugabo ajya kwishakira undi mugore.

Bamwe mu bagore bo mu cyaro bahawe inka
Bamwe mu bagore bo mu cyaro bahawe inka

Agira ati: "Ndongora Nitunge ino aha irahaba kuko ubana n’umugabo ariko akaba ari wowe umumenya aho kugira ngo mufatanye mutere imbere. Iyo abonye utamuha ibyo ashaka, araguta akajya gushaka ababimuha. Nkeka ko ari ikibazo cy’abagabo babaye bakeya."

Uyu mubyeyi w’abana batatu, avuga ko azi abagore bahuye n’iki kibazo kandi n’abafite abagabo nk’aba ngo bahora mu makimbirane.

Agira ati: "Wabaho gute mu gihe umugabo aguhombeye? Wegura agataro ugatangira gushakisha, ahubwo wataha akagutera hejuru avuga ngo umuca inyuma kandi wirirwa ku zuba ushakisha."

Bahawe ibitenge byo kwambara
Bahawe ibitenge byo kwambara

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibwemera iyi ngeso ya ‘Ndongora Nitunge’ kuko itesha agaciro umugore. Icyakora abagore bahura n’iki kibazo babivuga byeruye kuko usanga ngo bashaka abagabo batagize icyo babamarira.

Kantengwa Aliette, Komiseri mu nama y’Igihugu y’Abagore, avuga ko umugore wo mu cyaro afite intambwe amaze gutera, aho abagore bacuruza ku gataro bagiye bibumbira mu matsinda abafasha kubona igishoro.

Yagize ati: "Ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza, kandi n’aha hari abahawe igishoro, abandi bahabwa impano zibafasha kugira imibereho myiza."

Uwineza Chantal ukuriye Inama y’Abagore mu Karere ka Rubavu avuga ko ‘Ndongora Nitunge’ ari imvugo ivunisha abagore kandi idakwiye.

Uwineza Chantal ukuriye Inama y'Abagore mu Karere ka Rubavu avuga ko bakomeje kurwanya 'Ndongora Nitunge'
Uwineza Chantal ukuriye Inama y’Abagore mu Karere ka Rubavu avuga ko bakomeje kurwanya ’Ndongora Nitunge’

Agira ati: "Turabihinyura kuko umugore n’umugabo bagomba gufatanya urugo rukiteza imbere kandi urugo ruteye imbere n’Igihugu gitera imbere. Umugabo iyo yiyemeje gushaka umugore, ni uko aba ashaka iterambere ry’umuryango we, ntazana umugore kumubera umucakara, n’aho tumenye biri turabasura tukabaganiriza."

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative yahawe inkunga ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kwagura ibikorwa. Hari abahawe inka, ihene, amabati yo gusakara inzu, ibitenge byo kwambara, byose bikaba bigamije gushyigikira umugore wo mu cyaro kugira imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka