Abagore bagaburira Kigali ntibaryama

Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.

Aba bagore babyuka saa munani z'ijoro bajya kurangira ibiribwa i Nyabugogo, bakaba ari bo babigurisha ku masoko atandukanye y'i Kigali
Aba bagore babyuka saa munani z’ijoro bajya kurangira ibiribwa i Nyabugogo, bakaba ari bo babigurisha ku masoko atandukanye y’i Kigali

Uwitwa Shyirambere Dominique, ni umwe mu bashoferi bahagurukana imodoka i Kigali nimugoroba bakajya mu ntara aho baba barangiwe imyaka yeze, bagapakira bakagaruka mu gicuku, saa munani z’ijoro cyangwa saa cyenda zikagera bageze i Nyabugogo.

Shyirambere yagize ati “Twe tuzana ibiribwa tubikura mu ntara, ubundi uruhare rwacu nk’abagabo tuba tururangije, abagore ni bo bajya mu kazi ko kubigeza ku masoko hirya no hino i Kigali.

Gusa natwe biraturushya kubona imyaka yeze buri gihe, nk’ubu inyanya nazibuze, nubwo hajya habaho igihe ziba zeze ari nyinshi tugahurira i Kigali turi benshi, ibi bituma duhomba”.

Shyirambere n’abandi bashoferi bageza imyaka i Nyabugogo bagasanga abagore baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali baje kurangura ibyo bajyana ku masoko atandukanye.

Uwitwa Riziki avuga ko nta mwanya agira wo kwita ku mugabo we kuko aba yabyutse saa cyenda n’igice z’ijoro, agaheka umwana akaza kurangura imboga, bwacya agahita yongera akazigurisha akunguka amafaranga ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri.

Riziki agira ati “Urugo rwo mbona umwanya wo kurwitaho ku manywa ariko uwo kurwubaka ninjoro (kwita ku mugabo) ntabwo uboneka kuko mba ndi mu kazi kenshi”.

Riziki na bagenzi be bavuga ko iyi mibereho nubwo ibakomereye bayakiriye mu rwego rwo kwirinda ubukene, ariko ko n’ibiribwa bacuruza ngo bigomba gutangwa mu gitondo bitarangirika.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) na yo ikomeza ikangurira abagore gushaka ibyo bakora kugira ngo bunganire imibereho y’imiryango yabo.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri iki cyumweru tariki ya 08 Werurwe, Ministiri Prof. Bayisenge Jeannette wa MIGEPROF yagize ati “Abagore ni bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda kuko bangana na 52%.

Twishimira intambwe twagezeho ariko imbogamizi iracyari ubukene kandi abagore ni bo benshi bakennye, ni yo mpamvu tuvuga ko baramutse bafatanyije n’imiryango yabo byatuma igihugu gitera imbere byihuse”.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na we yageneye ubutumwa abari n’abategarugori agira ati “Iyo abagore bungutse, twese turunguka nk’igihugu. Nta buringanire, iterambere nyaryo ntirishoboka. Ndabashimira cyane ku ruhare rwanyu rutagereranywa mu iterambere ry’igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umunyamakuru wacu KAMUZINZI na Kigali today, mbashimiye uburyo mwitaye ku murimo wa bariya babyeyi,batwigisha gushyira umuhate mubyo dukora

MC velinda yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Murakoze cyane MC Velinda

Simon yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka