Abagore bafunzwe bahangayikishijwe n’uko abagabo babo babaca inyuma
Abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bagira ikibazo cy’abagabo babo babaca inyuma mu gihe bafunze.
Ibi aba bagore babitangaje ku munsi wahariwe abagore n’abakobwa, umunsi wizihizwa ku isi yose ku itariki ya 08/03 buri mwaka.
Aba bagore batangaza ko abenshi muri bo imwe mu miryango yabo, cyane cyane abagabo, iyo bageze muri gereza bahita babakuraho amaboko bakabibagirwa rwose.
Bamwe banavuga ko bamenya amakuru y’uko abagabo babo babaca inyuma, hakaba n’abahita bishakira abandi bagore bakabibagirwa.
Aba bagororwakazi kandi baranavuga ko haba ubwo abagabo babo basigarana ingo bagasesagura imitungo y’urugo ku buryo bamwe usanga batanabasha gutunga abana ngo babone ibikwiye kandi bari bafite imitungo ihaagije.
Abaganiriye na Kigali Today bayibwiye ko bajya bamenya amakuru ko abana babo basigaye bafite imico mibi kuko batakibana na ba nyina kandi ngo ba se baba barasigaranye bahari ariko batabitaho bihagije ngo bamenye kandi bakurikirane uburere n’uko abana biga mu ishuri.
Bamwe muri aba bagororwa bafunzwe bataracirwa imanza bavuga ko bifuza ko imanza zabo zakwihutishwa kugira ngo baburane abadahamwa n’ibyaba batahe, abandi nabo bahabwe ibihano hakiri kare kugira ngo bagire icyizere ko bazabirangiza vuba bagasanbga imiryango yabo.
Nyandwi Athanazi ushinzwe uburenganzira bwa Muntu muri Gereza ya Muhanga yabwiye Kigali Today ko asanga koko bikwiye kwihutisha imanza z’abo babyeyi, avuga ko bagiye kongeramo umuvuduko n’ubwo n’ubusanzwe abacamanza baba bagerageza kwihutisisha imanza z;abakekwaho ibyaha bose.
Ngo naho ku mpungenge z’ingo baba barasize, Nyandwi avuga ko iyo umuntu akekwaho ibyaha akurikiranwa n’ubutabera ariko ngo ubuyobozi bwa gereza bugenera ababikeneye umwanya wo gusurwa n’ababo buri wa kane w’icyumweru.
Abafungiye muri gereza ya Muhanga bavuga ko mu bantu bagemurira abayifungiyemo cyane haba higanjemo ab’igitsinagore, ngo abagabo baba ari bake cyane. Muri gereza ya Muhanga hafungiyemo abagore 427. Muri iyi gereza kandi harimo abana bagera ku icumi babana na ba nyina kuko bataruzuza imyaka itatu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|