Abagore babuze abana muri Jenoside baracyahangayikishijwe no kutamenya irengero ryabo

Bamwe mu bagore bahuye n’ikibazo cyo gutandukana n’abana babo mu gihe cya Jenoside baracyafite agahinda ko kutamenya irengero ryabo, bakaba bariyemeje gushyiraho umuryango wo gufasha abandi bahuye n’icyo kibazo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye hagaragara ibibazo byinshi bijyanye n’ingaruka zayo, abana baburanye n’ababyeyi babo ni kimwe mu byateye intimba ababyeyi benshi ariko ugasanga iki kibazo kitaravuzweho cyane.

Berta Kamanyana, umwe mu babuze abana be mu gihe cya Jenoside kugeza ubu batatu , avuga ko ntako atagize ngo ashakishe, akaba yaranagiye gushakira i Goma ariko ntababone. Gusa ngo bimutera intimba kuba atazi niba ari bazima cyangwa barapfuye.

Ibyo biri mu byatumye Kamanyana na Beatrice Mukamurindwa bashyira hamwe igitekerezo cyo gushinga umuryango CCMES (Cri du Coeur d’une Mere qui Espere) wo gushakisha abana babuze muri ubwo buryo, mu buryo bwo kunganira izindi gahunda ziriho zo gushakisha abana bazimiye, nk’uko Kamanyana yabitangaje.

Mukamurindwa wagize iki gitekerezo avuga ko afite ubuhamya bwinshi bw'abantu babuze abana babo.
Mukamurindwa wagize iki gitekerezo avuga ko afite ubuhamya bwinshi bw’abantu babuze abana babo.

Agira ati "Twashinze uyu muryango mfite icyizere ko nshobora kuzongera nkabona abana banjye ariko niyo ntababona undi muntu akababona binyuze muri uyu muryango twashinze byanshimisha."

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 16/7/2014, Beatrice Mukamurindwa, wagize iki gitekerezo kuko nawe yabuze abana batatu muri Jenoside, yatangaje ko asaba abantu bose kumva ko iki kibazo kibareba kuko hakiri abantu benshi bataraboneka.

Ati "Abantu benshi bashobora kuzibaza impamvu nagize iki gitekerezo nyuma y’imyaka 20 ariko nababwira ko cyari kikiri mu bitekerezo, ubu nibwo dutangiye. Abantu bose barakangurirwa gutangira gushakisha abo bana ku buryo niyo yabona umukuru nabyo byaba ari amahirwe ariko intego ni ugushaka abana bari bafite kuva ku mezi kugera ku myaka 17."

Mukamulindwa washinze uyu muryango avuga ko yagize iki gitekerezo ashakisha abana be batatu n’abisengeneza be babiri babuze muri icyo guhe cya Jenoside.

Kamanyana ashengurwa kuba atazi irengero ry'abana be uko ari batatu.
Kamanyana ashengurwa kuba atazi irengero ry’abana be uko ari batatu.

Mu ngendo zinyuranye yakoze abashakisha, yagiye yumva amakuru anyuranye ariko yose avuga ko abana be bari mu ngo zitandukanye haba mu Rwanda no muri Congo.

Yavuze ko yasanze abo bana ahanini barakoreshwaga imirimo itari iya bana, ndetse na Croix Rouge igatangaza ko nta bushobozi ifite bwo kubashaka muri izo ngo.

Muri icyo gihe kigera ku myaka 20 ashakisha yaje kumenya ko atari wenyine ufite icyo kibazo. Abenshi mu bo yafatanyije gushinga umuryango bavuga ko kugeza ubu umutima utarajya mu gitereko mu gihe bataramenya amakuru niba abana babo bariho cyangwa barapfuye.

Gusa ku rundi ruhande haracyari impungege za bamwe mu banyamuryango bataremera kwakira abo bana babuze, bitewe n’uko basigaranye imitungo cyangwa batizera neza ko abo bana bakiri bazima.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbanje kubashimira kuriki gikorwa. njye naburanye nababyeyi nkiri muto cyane namenye ubwenge ndimukigo kimpfubyi ikabgayi mukarere kamuhanga, ubusanzwe banyitaga SAFARI LOUI MARIE, nyuma mukigo baje kunyita SAFARI JEAN MARIE, nanjye nashakagako mwamfasha gushaka uryango mvukamo ;mama yitwaga MUKANDUTIYE ANYESI ,PAPA. Yitwa KAYIBANDA VEDASITE. ntabwo iwacu mpazi ntamuntu womuri famiye numwe nzi.? ndabinginze nimumfase. tel 0727900629. MURAKOZE.

Safari jeam marie yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Nagirangompe contacts abashobora gukenera kutugana ngo dufatanye. Josephine niba ari mu Rwanda turimo gushakisha uko twahura n’abarebwa n’icyo kibazo. Tel ni 0786419527 na 0728019527. Murakoze
Béatrice CCMES

Beatrice Mukamulindwa yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Iyi nkuru ndayishimiye cyane , kuko nanjye mporana agahinda ko kutamenya irengero ry’abana banjye babili, iteka mpora ntekereza ngo wenda baba bakiliho , babaye batakiliho nabyo iyo ubimenye urarira ukihanagura si kimwe no guhora utekereza uti ubu ndariye we araburaye , ibyo byose ni ntimba y’umubyeyi . dukomeze kwihangana Iyaturemye iratuzi.Muduhe addresse yanyu .

Musabimana Josephine ( alias Izere) yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

bakomeze bihangane izo nazo ni imwe mu ingaruka za jenoside wenda hari igihe baba bakiriho gusa be kwiheba byose i umugambi w’Imana.

Dodos yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

yooooo! birababaje kweli kubura uwawe ntumenye niba yarapfuye cg se akiriho. intamabara we , iragapfusha gusa aba bagore bakomeze gitwari iyi ngingo batangiye ni nzima

berta yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka