Abagore 500 bitabiriye Itorero biyemeje gufasha Igihugu kubaka imiryango itekanye
Abagore 500 baturutse mu turere two hirya no hino mu gihugu, basoje itorero ryiswe Itorero rya Mutimawurugo icyiciro cya gatanu, bari bamazemo iminsi icumi mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, batozwa indangagaciro z’igihugu banashakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Ni itorero ryari rifite intego yo kongerera abo bari n’abategarugori ubushobozi, mu kurangiza neza inshingano zabo zo gutoza abandi kwita no ku gukemura ibibazo bibangamiye umuryango ku bufatanye bwa bose, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye hihutishwa iterambere ry’u Rwanda.
Abitabiriye iryo torero ni abagore (ba Mutimawurugo) 500 mu bwuzuzanye n’uburinganire ribonekamo n’abagabo batatu, biswe ba Rudasumbwa, mu cyivugo cyabo kigira kiti “Ndi rudasumbwa umugabo ugaba amahoro, ndi intore ishyigikiye uburinganire n’ubwuzuzanye, mfashe ingabo mu kurinda umuryango utekanye kandi ushoboye, nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika”.
Mu gihe icyivugo cya ba Mutimawurugo ari “Ndi Mutimawurugo, ndi Nyampinga ndi umugore ubereye u Rwanda, sinzatesha agaciro uwakansubije”.
Ba Mutimawurugo bitabiriye iryo Torero ry’Igihugu batangiye tariki 08 Kamena 2022, bavuga ko bungutse ubumenyi bugiye kubafasha kwigisha abandi, mu kubaka umuryango utarangwa n’ihohotera, amakimbirane n’ibindi.
Lucie Uwamahoro, umukozi w’Akarere ka Rubavu, ati “Itorero ryongeye kudukangura, twabonye ahantu hari intege nke, twabonye ahantu tutajyaga dushyira imbaraga, bisaba ko dushyira hamwe tukagenda urugo ku rundi tukareba ibibazo bihari, noneho tugafatanya twese kubishakira umuti, dufatanya twese kubaka Igihugu cyacu, twubaka imiryango itekanye”.
Muberarugo Sophie waturutse mu Karere ka Ruhango, ati “Iri torero ryari ngombwa, barasa nk’abadukanguye tuba dufite n’abakiri bashya mu nshingano baba batazi icyo gukora, ariko iyo tuje hano dutahana ubumenyi buhagije budufasha kwigisha ba baturage tureberera”.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jennette, wari witabiriye uwo muhango ari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Bizimana Jean Damascène na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, mu mpanuro bahaye abasoje itorero, babibukije uburemere bw’inshingano bahawe zo kwitwa Intore, babasaba kujya kuba umusemburo w’imibereho myiza y’ingo bazifasha kwirinda amakimbirane.
Minisitiri Bayisenge yasabye kandi izo Ntore kujya gutoza imiryango kurushaho kuba umwe, gukorera ku ntego no kutagamburuzwa n’ibibazo, batanga urugero rwiza ku bo bagiye gutoza.
Yagize ati “Tubatumye kujya gutoza imiryango kuba umwe, gukorera ku ntego no kutagamburuzwa n’ibibazo, mwabitweretse turabibona twese ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo bitandukanye, amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu abana bagwingiye”.
Arongera ati “Ntidushidikanya ko hari n’imiryango myiza. Tuvuga ibibazo gusa ukagira ngo wenda imiryango myinshi y’Abanyarwanda iba mu bibazo. Ntabwo ariko bimeze hari imiryango myinshi yishimye. Turabatumye rero ngo mutoze imiryango cyane cyane iyo irimo ibibazo, bareke kugamburuzwa n’ibyo bibazo kuko bigenze gutyo ntabwo byatugeza ku iterambere rirambye kandi tuzi ko iterambere rirambye rishingiye ku bwuzuzanye n’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, umwana w’umuhungu ndetse n’uw’umukobwa”.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibukije ba Mutimawurugo uruhare abagore bagize muri Jenoside, aho batatinyaga no kwica impinja, ababwira ko bakwiye kuba umusemburo mu kurwanya ikintu cyose kijyanye n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside.
Yagize ati “Tubabwira amateka ya Jenoside kugira ngo mwongere mutekereze aho twavuye aho twageze n’aho tugomba kugana. Izi ngero mbi z’amateka tujye tuzimenya tuzigireho atari ukuziha agaciro, kuko nta gaciro zikwiye, ariko ari ukureba ko hari abantu bize bakora nabi, kuko abateguye Jenoside bakanayikora ni abantu bize za Kaminuza, injijuke igihugu cyari gifite, ariko murebe aho ubwenge bwabo bwageraga”.
Arongera ati “Ibi rero tutabyumvise ntabwo twakumva n’impamvu hari abagore bagiye mu Nterahamwe bagasara bagasizora bakica abana, abaganga bica impinja, turabasaba rero imbaraga zanyu mu kwanga ikibi, mwirinda ivangura n’icyo ari cyo cyose kiganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, mube Intore z’amahoro”.
Kugeza ubu ba Mutimawurugo bamaze kwitabira Itorero ry’Igihugu mu byiciro bitanu ni 2335.
Abitabira Itorero ni abafite inshingano mu turere tw’Igihugu, barimo abagize Komite y’Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mirenge, abahagarariye abandi mu makoperative, abagize inama y’igihugu y’urubyiruko n’abafite ubumuga.
Hari kandi n’abagore baturutse mu madini n’amatorero, abagore bahagarariye abakora umwuga w’itangazamakuru, abagore b’abayobozi mu nzego z’ibanze (Ba Gitifu n’abajyanama b’imirenge), abagore baturutse mu mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, abagore n’abakobwa baturutse mu rubyiruko rw’abakorerabushake, abagore bakora Siporo zitandukanye n’abandi.
Ni mu muhango bamwe mu Ntore bagaragarijemo ibikorwa binyuranye, birimo n’imikono y’ubwirinzi irimo karate yashimishije benshi, aho bihaye imihigo inyuranye irimo kubaka ubunyarwanda no gukunda Igihugu, kugira umutimanama mu gutanga uburere no kurerera u Rwanda bubaka indangagaciro z’Umunyarwanda, gutoza abandi bagore guhuza inshingano z’urugo n’izindi nshingano z’akazi bakora, gukorera ku mihigo n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|