Abagore 145 bagiye kwinjira mu mwuga w’ubumotari

Abagore 145 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bagiye kujya bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abahawe moto biteguye kuzibyaza umusaruro
Abahawe moto biteguye kuzibyaza umusaruro

Ni muri gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wawo, S.U.L Mobility, ku wa 02 Kamena 2022, aho ku ikubitiro abagore 25 aribo bahawe moto zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere, mu gihe abandi 120 bagomba guhabwa amahugurwa y’igihe cy’iminsi 90, bakazabona guhabwa izo moto.

Bimwe mu byo bahugurwamo harimo kongererwa ubushobozi n’ubumenyi bwo kuzitwara, kuzikanika, bakanafashwa kubona impushya zo kuzitwara.

Abahawe moto 25 ku ikubitiro, baravuga ko kuba baratekerejweho bakumva ko bagomba kubateza imbere nk’abagore by’umwihariko, bibereka ko bahabwa agaciro, kandi bakaba bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Solange Uwingabire ni umwe mu bahawe moto, avuga ko ari umugore wubatse kandi akaba yari asanzwe nta kazi afite, ariko ngo agomba gukoresha amahirwe ya moto yahawe, mu kwiteza imbere.

Ati “Izi moto duhawe tugiye kuzibyaza umusaruro ntabwo ari izo kujya guparika mu rugo, ahubwo tugiye kuzikoresha kugira ngo tugire aho tuva n’aho twigeza, urumva ko bizampindurira ubuzima mu rugo iwanjye, kuko kuba baradutekerejeho by’umwihariko bakavuga bati abadamu tugomba kubateza imbere, kugira ngo nabo babashe kwizamura bikure mu bukene, jye narabikunze cyane”.

Uretse gutwara moto banigishwa kuzikanika
Uretse gutwara moto banigishwa kuzikanika

Mugenzi we witwa Donata Mujawayezu, avuga ko moto yahawe igiye kumuhindurira ubuzima ugereranyije n’uko yari abayeho.

Ati “Mu buzima hari ikigiye guhinduka, kuko nta moto nari mfite ariko ubu niba nyibonye hari byinshi nzageraho, nkanafasha ababyeyi mu iterambere, kuko hari icyo bizaba bimfashije. Byose birashoboka icya mbere ni ukwigirira icyizere, ukumva ko ibintu byose umugabo yakora n’undi yabishobora, kandi nta n’ikigoye kirimo kuko iyo ufite ubushake byose bishoboka”.

Tony B. Adesina, umuyobozi wa S.U.L Mobility yatangije iyi gahunda, avuga ko bafite intumbero yo kugera mu bice bitandukanye by’igihugu bongera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu, kuko basanze abakora ako kazi bakiri bake ugereranyije na basaza babo.

Ati “Turimo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu nk’Umujyi wa Kigali na MIGEPROF, kugira ngo dufashe abagore bakiri bato, kubongerera ubumenyi no kubaha ibikoresho, mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bakorera amafaranga, bakanizigamira, bakazaba ba rwiyemezamirimo bato, bashobora kwifasha badashingiye gusa ku mugabo”.

Izo moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kudahumanya ikirere
Izo moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kudahumanya ikirere

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko iyi ari gahunda batangije igamije guteza imbere abari n’abategarugori babereka ko bashoboye babajyana mu bikorwa badakunda kugaragaramo cyane, ariko kandi babafasha kuva mu mirimo itemewe.

Ati “Ni mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’umuturage, cyane cyane umwari n’umutegarugori, kuko iyo wigishije umugore akabasha kwiteza imbere, si uwo muryango wonyine uba uteje imbere, ahubwo ni igihugu muri rusange, kubera ko umugore ari inkingi y’imibereho y’umuturage, umuryango ndetse n’Igihugu”.

Akomeza agira ati “Mu kubafasha kuva mu mirimo itanakurikije amategeko, itanabahesha icyubahiro, kuko hari abagore bajya mu buzunguzayi, ariko iyo umweretse ko ashobora kwiga gukanika kuko ntabwo baziga gutwara moto gusa biga no kuzikanika arabyishimira. Turita cyane kandi mu gukoresha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije”.

Urujeni avuga ko ari gahunda igamije guteza imbere abari n'abategarugori
Urujeni avuga ko ari gahunda igamije guteza imbere abari n’abategarugori

Ni gahunda biteganyijwe ko izagera ku bagore bagera ku 2000, bari mu bice bitandukanye by’Igihugu, birimo Akarere ka Bugesera, Musanze, Huye, Rusizi, na Rubavu, aho bareba cyane abapfakazi, imfubyi, abagore batandukanye n’abagabo babo, abacikirije amashuri baba biganjemo abitakarije icyizere.

Bamwe mu bagize icyiciro cy'abazahugurwa iminsi 90 bakabona guhabwa moto
Bamwe mu bagize icyiciro cy’abazahugurwa iminsi 90 bakabona guhabwa moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wapi ntibyavamo bazatugusha

MUZEHE yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka