Abagonga imikindo, ibyapa n’ibyuma by’amatara ku mihanda baraburirwa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwaburiye abatwara ibinyabiziga kwitondera kugonga ibiti, n’ibindi biranga imihanda, nyuma yo gukorana inama na za sosiyete z’ubwishingizi, zinubira ko zitewe impungenge n’igihombo gituruka ku kugonga ibiranga umuhanda, kuko ngo bihenze cyane.

Nubwo impande zombi zitaragera ku mwanzuro uhamye, ziremeranywa ko amasosiyete y’ubwishingizi atazatanga indishyi ku muntu wagonze umukindo, ibyapa cyangwa ibyuma bifite amatara yo ku mihanda bimuturutseho; nk’uko Fidele Ndayisaba uyoboye umujyi wa Kigali yatangaje.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yagize ati: “Uburyozwe bw’ibiranga umuhanda ni ikintu dukomeyeho cyane ku wabyangije. Niba ugonze kiriya giti, uzaba uvukije umunezero abagenda mu mujyi, kuko batazongera kubona ubuhumekero n’ubwiza cyatangaga”.

Amasosiyete y’ubwishingizi yasabye umujyi wa Kigali kugabanya amafaranga atangwa ku bwishingizi bw’ikinyabiziga cyangije imikindo cyangwa ibyuma by’amatara yo ku mihanda, yaba amurika cyangwa ayobora ibinyabiziga.

Umuntu wangije itara riyobora ibinyabiziga, yishyura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, uwangije irimurika ku muhanda akishyura miriyoni 2.5, naho uwangije umukindo, we yishyura miliyoni imwe, nk’uko umujyi wa Kigali ubigena.

“Ayo mafaranga ni menshi, cyane cyane ayishyurwa imikindo, tukaba twasabye kutugabanyiriza ibyo biciro, no kutugaragariza impamvu y’ishyirwaho ryabyo;”nk’uko Jean Baptiste Ntukamazina, uyoboye ihuriro ry’amashyirahamwe y’ubwingizi, yatangarije abanyamakuru, tariki 31/08/2012.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko butaragera ku mwanzuro uhamye mu byo bwumvikanye na sosiyete z’ubwinshingizi; ariko icyemejwe ni uko umuntu uzajya agonga ibiranga umuhanda mu mujyi wa Kigali, biturutse ku businzi, umuvuduko ukabije cyangwa indi mpamvu imuturutseho, atazishyurirwa ubwinshingizi bw’ibyo yangije.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje, noneho amasociete y’ubwishingizi ntazongera kwishyura umuntu wagonzwe biturutse ku businzi cg umuvuduko ukabije, kuko ndakeka umuntu ariwe uhenze kurenza biriya byose byavuzwe, turibaza niba ubwishingizi busobanura kwishyura ibidahenze, naho ubundi niba umuntu azakomeza kwishyurwa byaba byumvikana ko umuntu ntagaciro bamuha kurusha ibyo byapa n’imikindo.Umwanzuro njye ndumva ubwishingizi bwakomeza kwishyura nkuko bisanzwe ibyangiritse byose ahubwo bakagerageza kumvikana n’umujyi uburyo n’ibiciro byagenderwaho naho ubundi byaba birutwa n’uko abantu batagura ubwishingizi ugize ikibazo akirwariza. Ubuse nzajya kwivuza mfite ubwishingizi nibasanga natewe uburwayi no kunywa inzoga kandi kumvura bihenze bange kumvura ngo ninirwarize?

Mpyisi yanditse ku itariki ya: 1-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka