Abagize SCACI-NUR barasabwa kugira indangagaciro zishingiye ku muco

Urubyiruko rw’abanyeshuri 20 bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda rwibumbiye mu muryango urwanya ruswa n’akarengane (students Club against Corruption and Injustice) rwahawe ikiganiro n’abakozi b’Ingoro Z’Umurage w’u Rwanda basabwa kugira indangagaciro zishingiye ku muco.

Iki kiganiro bagihawe tariki 17/11/2012 n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Ngoro z’Umurage w’u Rwanda, Isidore Ndikumana, abasobanurira ko mu Rwanda rwa kera habagaho kirazira ndetse n’indangagaciro z’ubupfura n’ubunyangamugayo zigishwaga mu muryango no mu matorero.

Nk’uko yakomeje abivuga ibyo byafashaga umunyarwanda gukunda igihugu cye n’abagituye bigatuma yirinda ubusambo n’inda mbi.

Abagezaho icyo kiganiro yashimangiye ko kugira ngo ruswa icike bisaba kwigisha Abanyarwanda hibanzwe ku rubyiruko no mu bigo by’amashuri ububi bwayo bikajyana no kuyirinda hubakwa inzego zikomeye zishinzwe kuyikumira aho yava hose hakanashimangirwa n’igikorwa cyo guhana uwo yagaragayeho wese.

Jonathan Dusabe wari uhagarariye uru rubyiruko yagarutse ku cyatumye iyi club ishingwa avuga ko igamije kwigisha umuco w’ubunyangamugayo mu rubyiruko rw’u Rwanda bibanda mu rwego rw’uburezi.

Abagize iyi Club bigisha urubyiruko ububi bwa ruswa, uko imunga umuryango nyarwanda hamwe n’ingaruka igira ku gihugu muri rusange hashakishwa uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka