Abagize Kongere ya Amerika baganiriye na Perezida Kagame

U Rwanda rwakiriye intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Muri izi ntumwa za Leta ya Amerika, batandatu ni bo bakiriwe ejo ku wa 19 Gashyantare 2016 na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Perezda Kagame asubuza bamwe mu bagize Kongere ya Amerika
Perezda Kagame asubuza bamwe mu bagize Kongere ya Amerika

Senateri w’ Umurepuburika (Republican) waje ayoboye iri tsinda, Jim Inhofe, avuga ko uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi bigize Leta ya Oklahoma, imwe mu zigize USA.

Aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo Senateri Jim Inhofe bageze mu biro by’umukuru w’igihugu Paul Kagame maze bishimira umubano w’ibihu byombi.

Mu cyumweru gishize Amerika yari yashinje u Rwanda guha intwaro no gufasaha abarwanya ubutegetsi b’Uburundi, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

U Rwanda kandi rwahise rufata umwanzuro wo kwerekeza impunzi ibihumbi 75,000 z’Abarundi mu bindi bihugu byabakira ariko bitaramenyekana, umwanzuro wababaje impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

Umwanzuro u Rwanda rwafashe wahangayikishije Umuryango w’abibumbye ishami ry’impunzi UNHCR maze bahita bashaka uburyo baganira n’abayobozi b’u Rwanda kuri iyo ngingo.

Intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR zageze mu Rwanda zitwawe n’indege ya gisirikare y’u Rwanda aho ziza kuva zerekeza mu gihugu cya Ethiopia.

Abagize Kongere ya Amerika baka baje baturutse mu gihugu cya Zimbabwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwanda uri intwari mukwakira abashyitsi, ikaze iwacu haragenda

karima yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

umuntu wanditse iyi nkuru ntakintu gifatika yanditse kuko ntaho ihuriye na content iri muri title
it seems like it’s a combination y’i’nkuru 2 nazo z’ibice

izina yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Iyi nkuru ntisobanutse kuko yabaye inkuru 2 zitandukanye (Uruzinduko rwa Congress Vs Uruzinduko rwa UNHCR), birangiye ntanimwe inonosowe. Thanks anyway

McRae yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka