Abagize Inteko zishinga Amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba basuye urwibutso rwa Gisozi

Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, tariki 09 Ukuboza 2022 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Gusura urwo rwibutso, ni kimwe mu bikorwa bakoze mu gihe basozaga iminsi itatu bari bamaze mu Rwanda kuva tariki 7 kugera tariki ya 9 Ukuboza 2022.

Kuri urwo rwibutso, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, berekwa Filime isobanura byinshi kuri Jenoside, banatemberezwa mu nyubako igaragaramo byinshi byerekeranye na Jenoside, kuva ku macakubiri na Politiki mbi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abadepite n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, bashyize indabo ku mva ziri kuri urwo rwibutso, mu rwego rwo kunamira no guha agaciro abarushyinguyemo, biyemeza kurwanya Jenoside aho ari ho hose, ndetse no kwamagana abayihakana, nyuma yo kwibonera ukuri kw’ibyabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka