Abagize Inteko zishinga amategeko muri Afurika basobanuriwe amateka y’u Rwanda
Ingoro yo mu Rukali iri mu karere ka Nyanza yasuwe n’Abadepite bagize ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko muri Afurika baje kureba bimwe mu bimenyetso biranga amateka y’u Rwanda rwo hambere mu ruzinduko bakoze tariki 27/11/2012.
Uko bari 25 basuye iyo Ngoro yo mu Rukali baje baturuka mu bihugu bya Namibia, Algeria, Maroc, Niger, Nigeria, Cameroun na Zimbabwe bakaba bari baherekejwe na bagenzi babo bo mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.
Mu bice bitandukanye by’iyo Ngoro yo mu Rukali basuye basobanuriwe ibirebana n’amateka y’ubutwari bwaranze Abanyarwanda ndetse n’imibereho bari bafite mu gihe cyo hambere.
Rose Mukantabana, Perezida w’inteko Nshingamategeko y’u Rwanda wari kumwe nabo abaherekeje avuga ko gusura ingoro yo mu Rukali byafashije abagize iryo huriro kumenya byinshi ku Rwanda birimo n’amateka yarwo yaruranze kuva kera benshi muri bo bajyaga babwirwa mu buryo bucuritse.
Yakomeje asobanura ko barebye bagasanga basanze ari ngombwa kubatembereza mu bice bitandukanye by’u Rwanda kugira ngo bibonera uko u Rwanda rutekanye.
Agira ati: “Twanze kubarekera i Kigali duhitamo kubatambagiza mu bice byose by’igihugu kugira ngo nibasubira mu bihugu byabo bazagire uruhare runini mu kubeshyuza ibihuha biruvugwaho kandi bidafite ishingiro”.

Perezida wa Sena yo mu gihugu cya Zimbabwe, Hon. Edna Madzongwe, nawe wari muri urwo rugendo yavuze ko nasubira mu gihugu cye azaha amakuru y’impamo bagenzi be baheranwe n’ibihuha kugira ngo nabo baze kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda kandi barwigireho byinshi rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 18 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asobanura uko yabonye u Rwanda muri aya magambo: “Nkiva iwacu hari byinshi byavugwaga ku Rwanda binyuze kuri za televiziyo ariko nageze mu Rwanda nsanga nta kuri kwabyo. Ni ukuri umunsi nasubiye iwacu nzabibabwira kandi bazanyumva”.
Aba banyacyubahiro basuye ingoro yo mu Rukali ni bamwe mu bagize komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko muri Afurika baje mu Rwanda bitabiriye inama rusange ya 35 y’iryo huriro yatangiye kuva ku itariki 26 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2012.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|