Abagize inteko batangiye umwiherero ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda”
Abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena n’uwabadepite kuri uyu wa 30 Ukwakira 2013 batangiye umwiherero w’iminsi itatu ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo kugira ngo iyo gahunda na bo bayigire iyabo.
Ubwo yatangiza ku mugaragaro uyu mwiherero mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu karere ka Gatsibo, perezida w’umutwe w’abadepite, Hon. Mukabalisa Donatile, yavuze ko uyu mwiherero uje mu rwego rwo kugira ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi nabo bayisobanukirwe, babone kujya kuyisobanurira abaturage, kuko n’ubundi ari intumwa zabo.

Hon. Mukabalisa yagize ati: “Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntabwo yaje ije gutanya Abanyarwanda, ahubwo yaje ije kubahuza mu rwego rwo gusasa inzo abumva ko hari aho bahemukiye abandi bakabasaba imbabazi”.
Mu biganiro byatanzwe kuri uyu munsi wa mbere w’uyu mwiherero hagarutswe ku mateka mabi yaranze igihugu n’uruhare rw’abanyapoliki mu gusenya igihugu cyatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, aho yagaragaje ko ubuyobozi bwagize urure runini mu gusenya igihugu. Hanatanzwe kandi ikiganiro ku bumwe n’ubwiyunge.

Biteganyijwe ko buri wese uri mu nteko ishingamategeko, afite imirenge ine ashinzwe gukurikirana mu rwego rwo kuganira n’abarutarage bashinzwe kuvuganira aho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igeze.
Umwiherero nk’uyu si ubwa mbere inteko ishingamategeko iwukora kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunjye bw’Abanyarwanda kuko hagiye haba indi myiherero mu myaka ya 2011 na 2012, uwa none ukaba wari witabiriwe n’abasenateri bose uko ari 26 ndetse n’abadepite 80, bose hamwe baka bagera kuri 106.

Uyu mwiherero ubaye nyuma y’uko ihuriro ry’abagize guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo, ritangije gahunda yiswe “Ndi Umunyarwanda”, ubwo nabo bari mu mwiherero watangiye tariki 11 Ukwakira 2013 muri iki kigo cya Gabiro.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndi umunyarwanda ni gahunda azagirira abanyarwanda bose akamaro kuko izafasha abanyarwanda kwibonamo ubunyarwanda kuruta uko bakwibonamo amoko atandukanye nkuko yagiye agaragaza abanyarwanda, ibi ni intambwe nziza u rwanda rwateye kugirango rwubake igihugu kizira amakimbirane kandi gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge by’abanyrwanda, ibi rero bikaba bikwiye kugera kuri buri wese kandi bigakorwa buri wese yumva impamvu ki yo kubikora; gusa nta byera ngo de, uzabikora kubera impamvu ze bwite atari ugushakishiriza amahoro abanyrwanda azaba afite ikindi ashaka kugeraho, bene nkabo rero ni abo kwamaganwa kuko bayobya abanyarwanda!
Ndi umunyarwanda ikwiye kwaguka, ikagera no hakurya y’urwanda, abanyarwanda baba mu bindi bihugu bakayigiramo uruhare! Ni igitekerezo cyiza cyane, bakomereze aho.