Abagize Inama Njyanama z’Uturere bari mu mahugurwa bahawe ubutumwa bukomeye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abagize Inama Njyanama z’Uturere bari guhugurirwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari, ko ikiruta ibindi bagomba kwishimira, ari amahirwe bahawe yo gutanga serivise nziza mu Banyarwanda.

Ni amahugurwa y’iminsi umunani yatangiye tariki 23 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abagize inama Njyanama 459 baherutse gutorwa mu turere 27, aho bari guhugurwa kuri gahunda za Leta, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzimenya barushaho no kumenya inshingano bahawe.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney tariki 27 Ugushyingo 2021 kijyane n’inshingano, imikorere n’imikoranire byafasha mu kuzuza inshingano zabo, yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko bakwiye kwigirira icyizere, bishimira ko batowe, ariko abibutsa ko ikiruta byose ari icyizere bagiriwe.

Yagize ati “Mu nshingano, umuntu ayoborwa mbere na mbere na bwa bushake bwatumye yiyamamaza, mwagiriwe icyizere, mukwiye kwishimira ko mwatowe, ariko ikiruta ibindi mukishimira ko muhawe amahirwe yo guha serivise nziza Abanyarwanda, muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Kagame”.

Arongera ati “Kugira ngo izi mpinduka abaturage babategerejeho zigerweho rero, birabasaba ko mu cyumweru cya mbere cy’akazi mutegura neza inyigo y’aho mushaka kuvana abaturage n’aho mushaka kubageza”.

Ni ikiganiro Minisitiri Gatabazi yatanze nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubungabunga umutekano.”

Arongera ati "Umutekano Perezida Kagame adusaba kubungabunga ni uw’abaturage tuyoboye, tukamenya niba abaturage batekanye, niba babayeho neza, niba iyo barwaye bavurwa, niba abana bose biga, uwo ni wo mutekano dusabwa kugeza ku baturage”.

Mu bindi biganiro bahawe, harimo ikivuga ku mikorere n’imikoranire y’uturere n’umujyi wa Kigali, cyatanzwe na Dr. Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, n’ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène.

Hatanzwe n’ibindi biganiro binyuranye birimo, akamaro k’itumanaho n’itangazamakuru no gukorana na ryo, Imiyoborere, ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, imishinga n’ibikorwa by’akarere, hatangwa ikiganiro ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) imaze imyaka hafi 20, hanagaragazwa uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse n’icyerekezo iri shyirahamwe rifite, baganira kandi no kuri Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Hatanzwe n'ikiganiro ku ruhare rw'itumanaho n'itangazamakuru cyatanzwe n'impuguke zinyuranye mu itangazamakuru
Hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare rw’itumanaho n’itangazamakuru cyatanzwe n’impuguke zinyuranye mu itangazamakuru

Ibiganiro bibanzirizwa na siporo, ndetse na nyuma y’ibiganiro n’andi masomo ajyanye n’amahugurwa, abajyanama bagatarama mu muco wa Kinyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka